Ubwo hafatwaga iki cyemezo, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko muri ibi bihe abana bari mu rugo, ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu kubafasha gukurikirana amasomo atangirwa kuri radio na televiziyo.
Yagize ati “Iki cyorezo ntabwo tuzi igihe kizarangirira. Turasaba n’ababyeyi kudufasha gushyira mu bikorwa iyi gahunda kuko dushaka ko izakomeza kwifashishwa.”
Ababyeyi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko gufasha abana kwigira mu rugo bidasaba ibihenze ahubwo bisaba kwigomwa.
Umunyamakuru wa IGIHE, Niyonzima Moise umenyerewe mu gufata amafoto mu buryo bugezweho, yatembereye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali agenda afotora abana bari kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga ririmo radio, televiziyo ndetse na Internet.
Nk’abana bo mu ishuri rya Discovery International School, bo biga hifashishijwe Zoom, ikunze kwifashisha mu nama cyangwa abanyeshuri bo muri Kaminuza.
Impuguke mu burezi akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Ndayisenga Wilton yigeze kubwira RBA, ko ababyeyi badakwiye gucika intege kubera igihe kinini abana bamaze batajya kwiga.
Yavuze ko ari byiza gukomeza kuba hafi y’abana nubwo bari mu rugo, kugira ngo batazibagirwa amasomo bize.
Ubushakashati bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB kuva muri Werurwe- Kanama 2020 wagaragaje ko 50% by’abanyeshuri bari bateganyijwe aribo bitabiriye ubu buryo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!