00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababaji 400 bahawe impamyabushobozi nyuma yo gukarishya ubumenyi

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 1 November 2025 saa 07:17
Yasuwe :

Abakora umwuga w’ububaji 400 baturutse mu dukiriro 33 hirya no hino mu Rwanda, bahawe impamyabushobozi nyuma yo guhugurwa ku byerekeye kubyaza umusaruro ibiti n’ibibikomokaho, bahamya ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha kuzamura ireme n’ubunyamwuga mu byo bakora.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 31 Ukwakira 2025, cyateguwe n’ihuriro ry’abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibiti n’ibibikomokaho mu Rwanda (RWVCA), bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekinike, Imyuga n’ubumenyingiro, RTB, ndetse n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF.

Mu bahawe izi mpamyabushobozi, harimo abagore 73, mu gihe abagabo ari 327, bose bakaba barahuguwe mu byiciro bine birimo gukoresha imashini, gukora intebe z’imifariso, gusena no gusiga vernis ndetse no guteranya imbaho.

Umuyobozi wa RWVCA, Hadji Abdul Karemera, yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa azafasha ababaji kwigirira icyizere ndetse no kunoza imirimo yabo.

Yagize ati “Tubahaye impamyabushobozi y’ibyo basanzwe bakora, ibyo rero bizatuma bigirira icyizere kuko bafite igihamya cy’ibyo bize, hanyuma bazarushaho kunoza imirimo yabo kuko mu byo bigishijwe harimo no kumenya ibikenewe ku isoko.”

Itakubaho Kenny wahize abandi mu cyiciro cyo gukoresha imashini, mu bwishimo byinshi,yavuze ko impamyabushobozi yahawe ije guhamya umwuga we, ndetse yizeye ko bizagura imikorere ye.

Ati “Ndishimye cyane kuko iyi mpamyabumenyi nahawe ije guhamya ibyo nkora. Niba umukiliya asabye icyerekana ko ibyo nkora mbizi, icyo gihe nzatsindira isoko kurusha wa wundi udafite impamyabumenyi.”

Ayinkamiye Asma Anna yagaragaje imbamutima ze nyuma yo guhembwa mu bitwaye neza mu cyiciro cyo gusena no gusiga Vernis, avuga ko nk’umugore, aya ari amahirwe abonye yo kwerekana ko na bo bashoboye.

Ati “Nabonye hari bagenzi banjye bakora uyu mwuga kandi bitunze, bituma ngira ishyaka n’icyizere cy’uko nanjye nabikora, bityo mpitamo kugana uyu mwuga aho kunyura izindi nzira mbi, kuko n’abagore ubwo bushobozi turabufite.”

Umuyobozi muri RTB ushinzwe gufasha urubyiruko kwiga imyuga no kubona imirimo, Renzaho Jean Damascène, yavuze ko aya mahugurwa aje kongera ubunyamwuga mu byo bakora binajyanye n’icyerekezo cy’igihugu cya 2050, aho u Rwanda ruzaba rufite ubukungu buhamye bushingiye ku bumenyi bw’abarutuye.

Ati “Iyi ni gahunda igihugu gishyize imbere cyane, kuko usanga abantu baragiye biga imyuga mu buryo bwo kwirwanaho. Ibi rero bizafasha abakora imyuga n’ubumenyingiro kwagura ubumenyi mu myuga yabo ndetse binagabanye ingano y’ibyo dutumiza hanze, ayo mafaranga akoreshwe mu iterambere ry’igihugu.”

Byari ku nshuro ya mbere iki gikorwa kibereye mu Rwanda, aho ababaji bahuguriwe ku dukiriro tubiri; aka Rwamagana na Nyamata. RWVCA iteganya ko iyi gahunda izajya iba buri mwaka, aho ababaji bazajya bahabwa amahugurwa ku buntu.

RWVCA yahuguye ababaji 400 bakorera mu dukiriro 33
Ni umuhango witabiriwe n'abahagarariye RWVCA, RTB na PSF
Hagenimana Marcel yahawe igihembo nk'uwitwaye neza
Ayinkamiye Asma Anna yahembwe nk'uwahize abandi mu cyiciro cyo gusena no gusiga vernis
Ayinkamiye ukorera mu gakiriro ka Rwamagana avuga ko atewe ishema n'ibyo yagezeho
Hadji Abdul Karemera yavuze ko aya mahugurwa azafasha ababaji kwigirira icyizere ndetse no kunoza umurimo wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages