00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi b’umwana umaze imyaka 11 arwariye mu Bitaro bya Byumba baratabaza

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 12 October 2023 saa 11:10
Yasuwe :

Umwana w’imyaka 13 witwa Izere Desiberate arembeye mu Bitaro bya Byumba, indwara imuzahaje ikaba yaramufashe afite imyaka ibiri n’igice.

Iyo ndwara yatangiye ari agaheri gato kaje gukura karaturika, kagenda gakongeza umubiri wose. Bigitangira yavuriwe ku Kigo Nderabuzima cya Bungwe mu Karere ka Burera, kiza kumwohereza kwivuriza ku Bitaro bya Byumba.

Ntabasha guhaguruka ku buriri aryamyeho kubera ko umubiri wose wabaye ibisebe.

Kumuvuza byateje ingaruka z’ubukene bukabije ku muryango we ariko aho bigeze ababyeyi be batangiye kumutabariza.

Ndayambaje Alexandre, umubyeyi w’uyu mwana, yavuze ko yagerageje gukora ibishoboka ngo avuzwe kugeza ubwo ubushobozi bumushiranye, yaba ubwo kugura imiti no kumugaburira.

Yagize ati “Umwana yatangiye kurwara afite imyaka 2,5; kuva ubwo natangiye kumuvuza ku Kigo Nderabuzima cya Bungwe nabo banyohereza ku Bitaro bya Byumba, banyohereza mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali nabo bangarura hano mu Bitaro bya Byumba, kugeza ubu afite imyaka 13.”

“Nta kandi kazi ngira usibye guhinga no kubaka kandi na byo ntabwo nabyize. Nagerageje gushaka amafaranga ariko yose yaranshiranye kugeza ubwo ntabyo kumugaburira mfite. Kugura imiti idatangirwa kwa muganga na byo ni ikibazo! Ubu n’abana basigaye mu rugo bahagaritse kwiga kubera kubura ubushobozi.”

Abaganga bakurikirana ubuzima bw’uyu mwana bavuze ko hari imiti yamufashaga, ikibazo kikaba ari ubushobozi buke bw’ababyeyi be.

Hakizimana Eric ati “Amaze imyaka irenga icumi yivuza indwara y’uruhu yitwa ’Pyoderma gangrenosum’. Ni indwara ikunda gufata abana b’abakobwa bafite imyaka hagati y’itatu n’itanu.”

“Umuryango we ubona ko wakennye kubera ubushobozi bwo kugura imiti no kumupfukisha ibisebe. Akenera n’imiti igabanya uburibwe bw’umubiri. Hari abo dufasha kwivuza ariko hari imiti isabwa kugurirwa hanze y’ibitaro.”

Umuryango wa Izere Desiberate usanzwe utuye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Bungwe Akagari ka Tumba mu Mudugudu wa Tumba ariko ukaba urwarije i Gicumbi.

Uwacyenera kubafasha yacisha kuri nimero ya telefone: 0785212306 na 0737333812 zanditse kuri Ndayambaje Alexandre akaba ari umubyeyi w’uyu mwana.

Uyu mwaka amaze imyaka irenga 10 arwaye
Ababyeyi ba Izere bamaze imyaka 11 bamuvuza ariko ngo ubushobozi bwarabashiranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages