00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi barasabwa kwinjira muri TVA barusheho gukora by’umwuga

Yanditswe na

Nsaabiyaremye Jean Bosco

Kuya 6 July 2013 saa 12:10
Yasuwe :

Ba Rwiyemezamirimo banditse muri TVA barasabwa gukora by’umwuga kugira ngo igihe bakorana n’ababaha serivisi bajye bashishoza bamenye ko banditse mu buyobozi bw’imisoro bityo biborohere kwishyurwa TVA batanze kuri serivisi bahawe.
Ibi babisabwe mu nama yabereye i Kigali yiswe Tax issues Forum, ku wa 5 Nyakanga 2013, yahuje ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA) n’Urugaga rw’abikorera, hagamijwe gucocera hamwe ibibazo bigaragara mu bucuruzi.
Ubwo abanyamuryango b’Urugaga (…)

Ba Rwiyemezamirimo banditse muri TVA barasabwa gukora by’umwuga kugira ngo igihe bakorana n’ababaha serivisi bajye bashishoza bamenye ko banditse mu buyobozi bw’imisoro bityo biborohere kwishyurwa TVA batanze kuri serivisi bahawe.

Ibi babisabwe mu nama yabereye i Kigali yiswe Tax issues Forum, ku wa 5 Nyakanga 2013, yahuje ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’Amahoro (RRA) n’Urugaga rw’abikorera, hagamijwe gucocera hamwe ibibazo bigaragara mu bucuruzi.

Ubwo abanyamuryango b’Urugaga rw’Abikorera baganiraga n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, bagiye bagaragaza bimwe mu bibazo bakunze guhura na byo. Nk’abo mu rwego y’ubwubatsi bagaragaje ko bafite ikibazo cyo gukorana n’ababaha serivisi ariko batanditse, bikabagora mu gihe cyo gusora cyangwa se cyo gusubizwa TVA.

Kuri iki kibazo Mukubu Gerard Umuyobozi wungirije muri PSF asanga ba rwiyemezamirimo bakwiye kuva ku muco wo guhabwa serivisi mu buryo bw’akajagari bagakorana n’abantu banditse bazwi.

Agira ati “Rwiyemezamirimo wese ugiye gukorana n’amakoperative agomba kumenya niba banditse. Na za nzego z’uturere cyangwa amakoperative bagomba kubaha ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo gucukura amabuye cyangwa amabuye y’agaciro cyangwa se umucanga ari uko banditse. Ibyo tuzakomeza kubigarukaho ku buryo ibyo izo nzego zitagomba gukora, ari uguha umuntu gukorera inyungu kandi nta kintu na kimwe ari bwinjirize Leta. Ibyo tubifatanye nk’abenegihugu tugishakira gutera imbere mu buryo bwihuse.”

Itegeko rigena TVA rivuga Rwiyemezamirimo ugeza kuri miliyoni 20 z’igicuruzo ku mwaka, agomba kwiyandikisha ku musoro ku nyongeragaciro. Iyo umucuruzi cyangwa se Rwiyemezamirimo aranguye ibicuruzwa umusoro wa TVA yabitanzeho arawusubizwa muri RRA. Ariko na we asabwa ko umusoro yakiriye aba agomba kuwushyikiriza ubuyobozi bw’imisoro nk’uko itegeko ribiteganya.

Muri ibyo biganiro hagaragajwe ko hakiri ikibazo cy’abasaba kwishyurwa TVA batanze ariko iki gikorwa kigatinda. Ku ruhande rwa RRA Kayigi Aimable, Komiseri wugirije ushinzwe abasora banini avuga ko nta na rimwe batinza iyishyurwa rya TVA yatanzwe abacuruzi barangura, ahubwo ahanini ni bo ubwabo bitinza iyo batinza igikorwa cy’igenzura cyangwa se abishakira indonke zisumbuye, bagakoresha inyemezabuguzi z’impimbano bibwira ko RRA badashishoza mbere yo gusubiza TVA.

Agira ati “Icyo twabasaba (abashaka gusubiza TVA) ni uko baba bafite ibyangombwa byose bisabwa. Ni ukuvuga Kuba baraguriye abanditse muri TVA bafite izo nyemezabuguzi no kudatinza igenzura. Nizera ko muri ubwo bufatanye abakeneye gusubizwa TVA bayibona mu gihe gito ntabwo itinda.”

Muri iyi nama Komiseri Mukuru wa RRA Ben Kagarama, yahaye icyizere abagize inganda ziciriritse zisya ibigori ko ikibazo bafite ku busonerwe bwa TVA kigiye kubonerwa umuti mu maguru mashya, kugira ngo babashe guhangana ku isoko n’inganda bakora umurimo umwe.

Tax issues Forum ni umwanya abatanga imisoro bahuriramo n’abafite mu nshingano zabo kwakira iyo misoro kugira ngo bungurane ibitekerezo no kunoza imikoranire bagamije gusenyera umugozi umwe wo kwihutisha iterambere ry’igihugu, ubucuruzi bugakorwa mu buryo bw’umwuga kandi hagatangwa neza imisoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages