Ku wa 28 Gashyantarare 2026, ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero kuri Iran. Mu kwirwanaho Iran yahise igaba ibitero ku bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati bisanzwe bifitanye ubushuti na Amerika.
Iyo ntambara imaze iminsi 34 iba, yagize ingaruka zikomeye ku bukungu mpuzamahanga by’umwihariko ubucuruzi kubera umuhora wa Hormuz wanyuzwagamo ibikomoka kuri peteroli wafunzwe na Iran.
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko ibyo byatumye ibiciro ku isoko mpuzamahanga bizamuka ariko ko abacuruzi badakwiye kubyuririraho ngo bahende abaturage.
Yagaragaje ko kuzamura ibiciro hakurikijwe uko isoko mpuzamahanga rihagaze nta kibazo bikwiye gutera ariko ko abacuruzi nabo bagomba kubikora mu buryo bufitiwe ibisobanuro.
Ati “Kuzamura ibiciro bikurikije uko isoko mpuzamahanga rimeze twese turumva ko nta gikomeye kirimo ni ko bikwiye kugenda. Ikintu dukwiye kwirinda ni uko ku isoko ryacu hatabaho ibicuruzwa dushaka. Ibiciro twahangana na byo ariko icyo tutahangana nacyo ni ukuba nta bicuruzwa dufite.”
Yasobanuye ko hari itsinda rigamije gukurikirana ibikorwa ku buryo abo bizagaragara ko babaye ba rusahuriramunduru batazabura guhanwa.
Ati “Ntabwo tuzaza ngo dushyireho igiciro ku muntu ariko agomba kuza akatwereka impamvu y’ibyo biciro. Abakozi barahari babicunga kandi bazaha abazaba bigaragara ko bari kuba barusahuriramunduru. Iki ni ikintu twese dukwiye kuba tujyanamo, tukamenya ko ari ikintu kitureba twese.”
Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko Abanyarwanda bakwiye gushyira imbaraga mu gukoresha ibikorerwa mu Rwanda mu kwirinda ko ibiciro bitumbagira cyane.
Yagaragaje ko nubwo muri gahunda ya Made in Rwanda hakiri ikibazo cyo kubona umusaruro uhagije uturuka mu nganda z’imbere mu gihugu, bikwiye ko abanyenganda baharanira gukora ku bushobozi bwabo.
Yagaragaje ko hari ibigomba gukemurwa bigamije gufasha inganda z’imbere mu gihugu kuzamura umusaruro, gukora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kandi bidahanitse mu biciro kugira ngo Abanyarwanda babashe kubyitabira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!