Iki kibazo kimaze igihe kinini dore ko cyatangiye mu mwaka wa 2023, aho Koperative Ihuza Aborozi ba Kijyambere Bafatanyije (IAKIB) yakusanyaga amata yabo, yahombye agera kuri miliyari 1 Frw ntiyabishyura, bamwe muri bo basaba kwishyurwa, ariko amaso yaheze mu kirere.
Aborozi bakunze kugaragaza ko bamaze kurambirwa no kuba imyaka ikomeje kuba myinshi, nyamara ikibazo cyabo ntigishakirwe umuti.
Ni ikibazo cyabajijwe n’abadepite mu biganiro byahuje abagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.
Depite Gihana Donatha yagize ati “Umuturage turamushishikariza korora ariko ku rundi ruhande turamwambuye, mwebwe nka MINAGRI, mushishikariza umuturage korora, akanagirira icyizere amakusanyirizo y’amata ya koperative. Murakora iki kugira ngo wa muturage wambuwe nk’uwa Gicumbi, akomeze korora ariko agire n’icyizere cy’umusaruro uzava muri izo mbaraga ze.”
Depite Mukabalisa Germaine, yasobanuye ko aborozi b’i Gicumbi batabonye ubutabera kandi ko bazakomeza gutakamba mu gihe amafaranga yabo atarishyurwa.
Ati “Wenda iyi koperative tuzakomeza kuyivugaho. Kuko irahari, ifite uruganda rw’akawunga rukora, abaturage iyo tugiye mu ngendo baratonda. Igihe ikibazo cyabo kitarakemuka, babona uruganda, koperative iri hariya ifite byose, ifite imodoka ntabwo bazigera babona ko Leta yabafashije. Hatitawe ko hari uwarezwe akanafungwa. Ese amafaranga yabo bazayaheba burundu ko koperative ihari n’igihugu cyabashishikarije kujya mu bworozi?”
Yongeyeho ati “Njyewe ndumva hari ikintu cyakorwa mu gukemura ikibazo cy’abaturage kuko koperative irahari, imitungo yabo irahari ntiyanagurishwa kuko wenda ni ho bazajya bajyana umusaruro ariko ifite amafaranga muri Gicumbi yagombaga kubaka uruganda, ayo mafaranga ntarakoreshwa, kandi ayo makuru abaturage barayafite.”
Yashimangiye ko ikibazo cy’abo baturage gikwiye gukemurwa ku buryo buri wese uberewemo umwenda abona amafaranga ye nk’uko na banki yishyurijwe.
Ati “BK yarishyurijwe ariko umuturage watanze amata ntabwo arishyurizwa. Kiriya kibazo gikwiye gukemurwa mu buryo bw’umuturage ku isonga. Uriya muturage watanze amata akwiye gukemurirwa ikibazo hatitawe ku nzira iyo ari yo yose. Hari ikintu gikwiye gukorwa kuri bariya baturage, amategeko yarabaye, abakatirwa barakatiwe ariko umuturage ntabwo arishyuzwa.”
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Jean Claude Ndorimana, yasobanuye ko mu gufasha koperative hibanzwe ku kureba ko itagwa hasi no kureba uko hishyurwa imyenda yari ibereyemo banki.
Ati “Igihari ni uko koperative twanze ko igwa hasi, cyane ko isanzwe ifite ibindi bikorwa ariko icyari gikomeye ni umwenda koperative yari ifitiye Banki ya Kigali. Twabasabye kongera kugirira icyizere aborozi, bongere gucisha amata ku makusanyirizo, noneho Inyange ibagurira ifashe mu kwishyura wa mwenda no kugira ngo koperative igende izahuka.”
Yagaragaje ko ari ikibazo cyakabaye kibazwa abashinzwe amakoperative, ariko yemeza ko abaturage bakwiye kurenganurwa.
Ati “Birababaje byo, ntabwo twakubaka koperative ngo igire miliyari 1 Frw ngo igende gutyo, umusanzu wakenerwa ngo umuturage arenganurwe natwe twawushyiramo nka Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!