00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Murasira yavuze ko impunzi ziba mu Rwanda ari abahamya b’uko rutekanye

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 22 June 2024 saa 08:53
Yasuwe :

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yavuze ko abasebya u Rwanda bavuga ko ari igihugu kidafite umutekano watuma gifata neza impunzi baba babeshya kuko u Rwanda rwashinze ibirindiro mu kwakira neza abarugana.

Ibi yabitangarije mu nkambi ya Mugombwa mu karere ka Gisagara tariki ya 20 Kamena 2024 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi.

Minisitiri Murasira wakomozaga ku banenga gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda bavuga ko u Rwanda rudatekanye, avuga ko impunzi zirubamo ari zo zarubera umuhamya w’ukuri.

Ati ”Mwagiye mukurikirana amakuru bavuga ko u Rwanda ari igihugu kidafite umutekano, bityo ko tutafata neza impunzi zivuye mu Bwongereza, ariko ibyo byose birazwi ko ikintu cyitwa umutekano mu Rwanda, ikintu cyitwa ubuntu mu kwakira abatugana, ibyo byose birazwi namwe mwatubera abahamya.’’

Minisitiri Murasira yakomeje asobanura ko u Rwanda ari igihugu giha impunzi zose agaciro mu nzego zose zirimo uburezi, ubuvuzi n’ubucuruzi kugira ngo ziteze imbere.

Yagarutse ku mishinga itandukanye irimo uwa Jyambere ufite agaciro ka miliyari hafi 100 Frw zigamije gufasha iterambere ry’impunzi, akomeza anavuga ko ibyo bikorwa bizakomeza.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko hari ibikorwa byinshi byakozwe bihuza impunzi n’Abanyarwanda, agaragaza ko bishimangira umubano mwiza uri hagati y’impande zombi.

Yagize ati ”Turishimira ko hari byinshi tumaze kugeraho dufatanyije n’impunzi. Ntabwo twabasize inyuma haba mu buhinzi, ubucuruzi n’ubworozi kuko ubu hari amashuri dusangiye, amasoko n’ibindi twese bidufasha kwiteza imbere.’’

Yakomeje ati “Twihurije hamwe mu gishanga cya Misizi duhingamo. Dufite ishuri rya GS Mugombwa ririmo 43% by’abaturage na 57% by’impunzi, bose bigamo. Iki ni ikimenyetso ko turi kumwe cyane."

Rwagasore Aime, umuyobozi w’impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa yavuze ko bashima cyane ibyo bakorerwa n’u Rwanda, kandi ko bakiriwe neza mu gihugu, bitabwaho nk’abenegihugu mu buryo bwose, haba mu mutekano, guhabwa amashuri n’ibikorwa byo kwigira.

Yagize ati “Ibyo mwadukoreye byose mu buryo bwo kwigira no kwiteza imbere, ni ukuri muri ababyeyi.’’

Mu Rwanda habarurwa impunzi 135.809 zirimo Abanye-Congo 83.952 (61,82%), Abarundi 51033 (37,58 %). Zirimo Abanye-Congo 15.145 iki gihugu cyakiriye kuva mu Ugushyingo 2022, bitewe n’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa RDC.

Impunzi ziba mu nkambi ya Mugombwa n'abayobozi bifatanyije mu kwizihiza uyu munsi
Ibi birori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo ba Ambasaderi, abayobozi b'imiryango mpuzamahanga n'abandi
Hatanzwe ibikoresho bifasha impunzi gukora ibikorwa biziteza imbere
Umwe mu rubyiruko rw'impunzi yamurikiye Minisitiri Murasira n'abandi bayobozi ibyo akora birimo keke n'ibisuguti bitunganywa mu bijumba
Minisitiri Murasira yashimangiye ko u Rwanda rutekanye, bitandukanye n'ibivugwa n'abarusebya
Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimye imbaraga Leta y'u Rwanda ishyira mu gufasha impunzi
Mu nkambi ya Mugombwa hatashywe ku mugaragaro inyubako izajya ikoreramo isoko
Andrea Koulaimah, Komiseri muri EU ushinzwe Afurika, Asia na Pacifique, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw'abatuye Isi yose mu kwereka impunzi ko zitari zonyine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages