Imishinga ikorera imbere mu gihugu igamije kurwanya SIDA, yaterwaga inkunga na Global Fund binyuze muri Minisiteri y’ubuzima, igera hafi kuri 60 ubu yamaze kuhagarikwa kubera inkunga zagabanutse. Abakuriye iyo mishinga banenga bivuye inyuma uburyo bwakoreshejwe mu gutoranya abagomba gusigara bafashwa, abandi bagakurwamo. Basanga harakoreshejwe uburyo bwuzuyemo amarangamutima.
Imishinga igera kuri 30 ubu ni yo isigaye iterwa inkunga na Minisiteri y’ubuzima ku mafaranga atangwa na Global Fund. Indi igera hafi kuri 60 yamaze gusezererwa ariko uburyo bwakoreshejwe n’abahagarariye Minisiteri y’ubuzima burakemangwa, kuko hari itungwa agatoki kuba yarasigayemo binyuze mu nzira zidasobanutse, indi igakurwamo ari yo yatangwaho urugero mu mikorere myiza.
Bamwe mu bahagarariye imishinga yakuwemo batangarije IGIHE ko batunguwe no kumva ibikorwa byabo byaragenzuwe batazi igihe byakorewe. Bagira bati “Twaherutse duhabwa amabaruwa ko tuzagenzurwa, ariko ntituzi igihe byakorewe. Ikibabaje ariko ni uko mu gihe twahawe ngo tujurire ku byemezo byafashwe, twatunguwe no kubona amabaruwa mu minsi itatu, kandi twari twarahawe umunani, badusaba gutanga ibikoresho twaba dufite.”
Mu cyiciro cya karindwi cy’imikoranire ya Global Fund, Minisante n’imishinga itegamiye kuri Leta igamije kurwanya SIDA ni bwo Sosiyete sivile yinjijwemo. Muri uyu mwaka imishinga itegamiye kuri Leta yageraga kuri 90, byagaragajwe ko ari myinshi kubera ko itari kubona kubona inkunga bitewe n’uko Global Fund yari imaze kugabanya amafaranga igenera u Rwanda muri gahunda yo kurwanya SIDA.
Icyo gihe ngo icyagombaga gukorwa kugira ngo imwe mu mishinga ivemo indi isigare ni isuzuma ry’ibikorwa, kureba ufite abaterankunga benshi no kureba gahunda y’umushinga mu myaka ibiri.
Imishinga igera kuri 60 yakuwemo ariko hanengwa uburyo bwakoreshejwe mu isuzuma ry’ibikorwa kuko abagenerwabikorwa bo ubwabo nta ruhare babigizemo, gusa ngo handitswe ibaruwa igaragaza ibizagenderwaho ariko igihe byakorewe ntibyamenyekanye, bumvise bamenyeshwa ko bahagarikiwe inkunga.
Igenzura ry’imishinga kugira ngo harebwe igomba gusigara n’ivamo ryibanze ku bintu bitatu ari byo kureba aho umushinga ukorera, ni ukuvuga akazi ko mu biro, icya kabiri kiba kureba abo umushinga ufasha na ho icya gatatu kiba gusuzuma umushinga bakeneye guterwamo inkunga.
Abo twaganiriye badutangarije ko uburyo ibyo byakozwemo nta bunyangamugayo burimo, kuko hajemo amarangamutima gusa. Bamwe muri bo bagira bati “Twatunguwe no kumva CPR yari intangarugero, twese twagombaga kwigiraho, nyamara bitarenze amezi abiri barayihagarika. Ibyemezo byafashwe ku buryo budasobanutse.”
Muneza Sylvie, uhagarariye Umuryango IGIHOZO w’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko mu byateganijwe byo kugenderwaho, mu gutoranya imishinga hari hagombye no kuzirikanwa by’umwihariko ku babana n’ubwandu, kuko n’ubundi ari bo bagenerwabikorwa b’ibanze. Agira ati “Ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ntitwigeze twitabwaho mu igenzura ryakozwe. Hagombye kuba hariho uburyo bwashyizweho tukitabwaho by’umwihariko, kandi bakanareba uburyo amafaranga twahawe yakoreshejwe. Twari tugeze heza ariko bigiye kudusubiza inyuma.”
Undi uhagarariye umwe mu mishinga ifashwa na Global Fund ariko utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yadutangarijeko bitangaje kuba CCM (Country Coordinating Mechanism) yarakuyemo abadafite abaterankunga kandi ari bo bagombye guherwaho. Agira ati “Mu byagenderwaho mu igenzura ni uko umushinga ugomba kuba ufite abaterankunga benshi, bivuze ko ufite amafaranga menshi. Byaradutangaje rero kubona hari abakuwemo bafite abo baterankunga ndetse abandi bagasigaramo ntabo bafite.”
Yakomeje adutangariza ko batugeze basobanurirwa ibirebana n’igenzura ryakozwe ahubwo batunguwe no kubona amabaruwa abasezerera. Ariko na none ati “Igenzurwa ryakorwaga inshuro imwe gusa. Twatunguwe no kumenya ko hari imishinga yasuzumwe inshuro ebyiri kandi bitemewe.” Uwo mushinga ni Access Project wasuwe ku bikorwa ifite mu karere ka Gasabo, nyuma ku nshuro ya kabiri bongera kuwugenzura mu bindi ifite mu murenge wa Masaka muri Kicukiro n’uwa Kanyinya muri Nyarugenge.
Bo rero basanga abadafite abandi baterankunga ari bo bagombye gufashwa muri iki cyiciro cyiswe “Bridge” kizamara imyaka itatu, gitegura indi nkunga y’icyiciro cya munani; abafite amafaranga n’izindi nkunga akaba ari cyo bategereza.
Mwitende Jean Claude, Umuyobozi w’Urugaga rw’abanyamakuru barwanya SIDA (ABASIRWA), mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko Itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu gukangurira abaturage kurwanya SIDA no kuyirinda, ariko basigiwe abakozi babiri gusa, inkunga bahabwaga ikurwaho. Yagize ati “Itangazamakuru tugira uruhare rukomeye mu gukangurira abantu kurwanya no kwirinda SIDA, twasanze twarakuwe mu bagombaga guhabwa inkunga na Global Fund ariko badusigiye abakozi babiri bazaduhembera mu gihe cy’imyaka ibiri. Imishinga yacu yasubijwe inyuma. Uburyo bwakoreshejwe ntabwo busobanutse ku buryo bwashingirwaho mu gukura abantu ku rutonde.”
Twashatse kuvugana n’Umuyobozi w’urwego rushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’inkunga itangwa na Global Fund (SPIU: Single Project Implementation Unity), kugira ngo aduhe amakuru arambuye ku bijyanye n’icyo kibazo ariko ntitwashoboye kumubona, turacyakurikirana ubwo amakuru azaduha tuzayatangaza.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima, Umuvugizi wayo Nathan Mugume, mu kiganiro kigufi twagiranye yadutangarije ko abakorewe igenzura bose, batishimiye imyanzuro yavuyemo banditse kandi basubijwe.
Ntibyashobotse ko n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri kuko ari we ukuriye urwego rushinzwe gukurikirana imikoreshereze y’amafaranga atangwa na Global Fund. Ntiyifuje kugira icyo adutangariza, ariko mu butumwa bugufi yatwoherereje kuri telefoni, yatubwiye ko tugomba kuvugana n’umuhuzabikorwa wa Global Fund, na we utarashoboye kuboneka.
Ibi bibazo byose bikomoka ku kuba Global Fund yahagaritse kwakira imishinga yateraga inkunga, ariko ikaba yaratanze amahirwe ku Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri cyiswe “Bridge”, hagaterwa inkunga imishinga mike, hagateregezwa gahunda yo mu 2015.
Ikigega Mpuzamahanga ryita ku kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria “Global Fund” cyashinzwe ku wa 28 Mutarama 2002. Cyashinzwe na Kofi Annan, Bill Gates, Melinda Gates, Amir Attaran na Jeffrey Sachs.



















TANGA IGITEKEREZO