Tour du Rwanda biteganyijwe ko izaba hagati ya tariki ya 2 na 9 Gicurasi. Igiye kuba mu bihe bya Covid-19 aho nta bafana beremewe kuza gukurikirana ibirori bitangwa n’abahungu bazobereye mu kunyonga igare. Canal+ ni cyo gisubizo cyizewe ku bantu bose bifuza gukurikirana iri rushanwa bitabagoye kandi mu buryo bubanogeye.
Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko nta muntu ushobora guhangayikishwa n’uko ashobora gukurikirana uyu mukino umaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda.
Umufatabuguzi wese aho ava akagera ufite dekoderi ya Canal+ ntaguheranwa n’agahinda muri ibi bihe bya Tour du Rwanda kuko ashobora kureba uko aba basore baterera imisozi y’u Rwanda.
Canal+ isanzwe yerekana Tour du Rwanda kuri iyi nshuro hariho akarusho kuko abantu benshi bazaba bari gukurikirana irushanwa bifashishije ibitangazamakuru.
Mu kiganiro yagiranye n’abafatanyabikorwa ba Canal+ mu Rwanda barimo n’abanyamakuru bakora Siporo ndetse n’abahanzi babiri, Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman na Nemeye Platini, Umuyobozi mukuru wa Canal+ yavuze ko bifuza kugira impinduka zikomeye zirimo no kugira chaine nyinshi zo mu Rwanda zigaragara kuri Canal+, anabasaba kugira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa byayo.
Umunyamakuru w’imikino kuri B &B Umwezi FM, Uwimana Clarisse yabwiye IGIHE ko gufata umwanya wo kubaganiriza byongera kubaha imbaraga ndetse n’umuvuno mushya binjirana mu kurushaho kugeza ku banyarwanda ubutumwa bwa Canal+ bashize amanga.
Yagize ati “Biba ari iby’agaciro kuba badutekereza nk’abanyamakuru b’imikino ngo tuganire, barabizi ko dufite ijwi rirerire ngo tugeze ku banyarwanda ibyerekeye porogaramu za Canal+. Kudutumira ni ukugira ngo twagure imikoranire kandi turasobanukiwe, tumenye na gahunda zitandukanye zayo. ”
Umuraperi Gatsinzi Emely uzwi nka Riderman uri gukorana na Canal+ nk’umwambasaderi wayo, yabwiye IGIHE ko ibikorwa nk’ibi byongera kubakangura no kubibutsa uko bakwiye kwitwara mu kurushaho kuyimenyekanisha basenyera umugozi umwe.
Indi mikino nayo ntiyibagiranye
Imikino ya Champions League igeze muri kimwe cya kabiri[semi-final] iri gutambutswa kuri Canal+ mu rwego rwo kurushaho kwifatanya n’abakunzi ba ruhago ku Isi.
Amakipe ane asigaye Real Madrid ifatwa nk’umwami w’irushanwa, Paris Saint Germains iheruka kugarukira ku mukino wa nyuma, Chelsea iherutse igikombe muri 2012 ndetse na Manchester City niho hakenewe kumenyekana uzegukana igikombe.
Biteganyijwe ko mu mpeshyi za 2021 igikombe cy’u Burayi [Euro 2020] nacyo kizerekanwa kuri Canal+, ibintu byitezweho guhindura ubuzima bw’abakunzi ba ruhago.
Ubusanzwe Canal+ mu Rwanda ikorana n’abantu batari bake ariko irifuza ko byibuze hejuru ya 50% by’abanyarwanda batunze umuriro w’amashanyarazi cyangwa by’abatunze televiziyo bagira dekoderi ya Canal+ kandi mu buryo buhoraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!