00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafatabuguzi ba Canal+ bashyizwe igorora muri Tour du Rwanda 2021 ibura iminsi mike

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 April 2021 saa 12:29
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi mike ngo irushanwa rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda ryitabirwa n’abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare baturutse imihanda yose ribe ku nshuro ya 13, abafite dekoderi za Canal+ bashyizwe igorora kuko bashobora kwikurikiranira irushanwa ryose nk’abibereye mu muhanda kandi bicaye mu nzu zabo.

Tour du Rwanda biteganyijwe ko izaba hagati ya tariki ya 2 na 9 Gicurasi. Igiye kuba mu bihe bya Covid-19 aho nta bafana beremewe kuza gukurikirana ibirori bitangwa n’abahungu bazobereye mu kunyonga igare. Canal+ ni cyo gisubizo cyizewe ku bantu bose bifuza gukurikirana iri rushanwa bitabagoye kandi mu buryo bubanogeye.

Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko nta muntu ushobora guhangayikishwa n’uko ashobora gukurikirana uyu mukino umaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda.

Umufatabuguzi wese aho ava akagera ufite dekoderi ya Canal+ ntaguheranwa n’agahinda muri ibi bihe bya Tour du Rwanda kuko ashobora kureba uko aba basore baterera imisozi y’u Rwanda.

Canal+ isanzwe yerekana Tour du Rwanda kuri iyi nshuro hariho akarusho kuko abantu benshi bazaba bari gukurikirana irushanwa bifashishije ibitangazamakuru.

Mu kiganiro yagiranye n’abafatanyabikorwa ba Canal+ mu Rwanda barimo n’abanyamakuru bakora Siporo ndetse n’abahanzi babiri, Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman na Nemeye Platini, Umuyobozi mukuru wa Canal+ yavuze ko bifuza kugira impinduka zikomeye zirimo no kugira chaine nyinshi zo mu Rwanda zigaragara kuri Canal+, anabasaba kugira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa byayo.

Umunyamakuru w’imikino kuri B &B Umwezi FM, Uwimana Clarisse yabwiye IGIHE ko gufata umwanya wo kubaganiriza byongera kubaha imbaraga ndetse n’umuvuno mushya binjirana mu kurushaho kugeza ku banyarwanda ubutumwa bwa Canal+ bashize amanga.

Yagize ati “Biba ari iby’agaciro kuba badutekereza nk’abanyamakuru b’imikino ngo tuganire, barabizi ko dufite ijwi rirerire ngo tugeze ku banyarwanda ibyerekeye porogaramu za Canal+. Kudutumira ni ukugira ngo twagure imikoranire kandi turasobanukiwe, tumenye na gahunda zitandukanye zayo. ”

Umuraperi Gatsinzi Emely uzwi nka Riderman uri gukorana na Canal+ nk’umwambasaderi wayo, yabwiye IGIHE ko ibikorwa nk’ibi byongera kubakangura no kubibutsa uko bakwiye kwitwara mu kurushaho kuyimenyekanisha basenyera umugozi umwe.

Indi mikino nayo ntiyibagiranye

Imikino ya Champions League igeze muri kimwe cya kabiri[semi-final] iri gutambutswa kuri Canal+ mu rwego rwo kurushaho kwifatanya n’abakunzi ba ruhago ku Isi.

Amakipe ane asigaye Real Madrid ifatwa nk’umwami w’irushanwa, Paris Saint Germains iheruka kugarukira ku mukino wa nyuma, Chelsea iherutse igikombe muri 2012 ndetse na Manchester City niho hakenewe kumenyekana uzegukana igikombe.

Biteganyijwe ko mu mpeshyi za 2021 igikombe cy’u Burayi [Euro 2020] nacyo kizerekanwa kuri Canal+, ibintu byitezweho guhindura ubuzima bw’abakunzi ba ruhago.

Ubusanzwe Canal+ mu Rwanda ikorana n’abantu batari bake ariko irifuza ko byibuze hejuru ya 50% by’abanyarwanda batunze umuriro w’amashanyarazi cyangwa by’abatunze televiziyo bagira dekoderi ya Canal+ kandi mu buryo buhoraho.

Abafatanyabikorwa basabwe kuba banyambere mu kumenyekanisha ibikorwa bya Canal+ mu Rwanda
Abanyarwanda bazakurikirana Tour du Rwanda kuri Canal
Uyu mwaka nta bafana bemewe mu rwego rwo kwirinda Covid-19
Umuhanzi Riderman na Platini ni bamwe ku ba ambasaderi ba Canal+
Riderman yavuze ko ibiganiro nk'ibi bizajya babafasha kongera gusenyera umugozi umwe mu kumenyekanisha Canal+
Umunyamakuru wa TV1 Robben Ngabo atanga igitekerezo
Umuyobozi wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua yavuze ko ibi biganiro bigomba guhoraho
Uwimana Clarisse yavuze ko ibi biganiro bibungura ubumenyi kuri serivisi zitandukanye za Canal+
Harabura iminsi ine gusa ngo Tour du Rwanda itangire izakurikiranwa kuri Canal+

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages