Yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu Ihuriro ry’Urubyiruko Igihango cy’Urungano ryabaye kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026.
Lt Col Dr. Gaspard Harerimana yagaragaje ko kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ari igihango yagiranye na zo nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Icyatumye ngirana igihango na RPA ni uburyo narokotsemo. Byatumye uwo munsi niyemeza kuba umusirikare. Nabaye umusirikare ku mutima mu 1994 ariko kuko nari imifite imyaka 13, nararindiriye imyaka iruzura, ninjira muri RPA mu 2002.”
Yasobanuye ko RDF kuri we yabaye nk’umuryango kurusha uko yayibona nk’akazi gasanzwe. Akigera mu Gisirikare yaje kubona amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga. Kuri ubu afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na AI yakuye muri Seoul muri Korea y’Epfo.
Yagaragaje ko kuba hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bidateye ubwoba nubwo hari impungenge kandi ko abo ikigaragaramo ari abatsinzwe.
Ati “Abantu benshi bari muri RDF ni abavuye mu cyo nakwita kwigira, ntabwo ari abantu babona ikintu cyose ngo bagize ubwoba. Ikindi uzasanga abo bantu bafite ingengabitekerezo n’ubundi RDF isanzwe yarabatsinze, ni ukuvuga ngo ntabwo ari bashya. Wenda icyo babona uyu munsi ni ubufasha bw’abantu nabo batishoboye bamwe na bamwe.”
Yakomeje ati “Ntabwo twakoresha ijambo ko biteye ubwoba, ahubwo numva twakoresha ijambo kuba biteye inkeke. Dukurikije amateka, biratangaje kubona umuntu w’Umunyarwanda waciye mu byo twumvise, yaba agifite ingengabitekerezo n’umugambi wo kugira ngo dusubire hahandi, murumva ko biteye inkeke nubwo bidateye ubwoba.”
Yasobanuye ko mu gihe urubyiruko rw’u Rwanda rwaba rwiteguye guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside rutabura kubatsinda.
Ati “Twebwe nk’Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, turamutse twiteguye ntabwo mpamya ko ingengabitekerezo ifite ingufu nyinshi zo kudutsinda.”
Yasobanuye ko mu gihe urubyiruko rwahagarara rushikamye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside idashobora kurutsinda, arusaba guharanira kumenya amateka y’igihugu, kurwanya ingengabitekerezo no kwisukura rukagira ingengabitekerezo nziza.
Yarusabye kugira ikinyabupfura n’imyitwarire myiza kuko ari byo bizafasha mu kurinda ibyagezweho.
Ati “Uruhare rusigaye ni urubyiruko rufite ikinyabupfura. Igihe tudafite ikinyabupfura twazasanga n’ibyagezweho tubisenye cyangwa tukareka ababisenya bakabisenya. Birasaba ko urubyiruko rufata inshingano.”
“Ni inshingano zacu kugira ngo dufatire aho ngaho, tugirane igihango n’igihugu, uwo uri we wese, amateka waciyemo ayo ari yo yose. Warababaye, warishimye, wahuye n’ibi, uwo ari we wese biramureba.”
Lt Col Dr. Harerimana yagaragaje ko uko Isi igenda itera imbere, abantu bashobora kurwanira igihugu mu buryo butandukanye bagamije kurinda igihugu bidasabye ko baterura imbunda.
Yashimangiye ko ari urugamba rwa buri wese guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside hifashishijwe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Nk’impuguke mu bijyanye n’ikoranabuhanga by’umwihariko ubwenge buhangano, AI, yashimangiye ko ikoranabuhanga riri kugenda riyobora Isi mu nzego zose ndetse no mu gisirikare riri kugira uruhare rukomeye.
Yavuze ko abato bakwiye kugirana igihango n’igihugu mu kurinda ibyagezweho, rukagira uruhare mu gukomeza kubaka iterambere.
Yamaze impungenge abatekereza ko abasirikare bakoze amateka yo kubohora igihugu bari gusaza, bakibaza ahazaza ha RDF yemeza ko ntawe bikwiye gutera impungenge kuko ibiri gukorwa bigirwamo uruhare n’abato.
Urebye uko abasirikare bitwara mu kurinda ubusugire bw’Igihugu ndetse no mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro mu mahanga bishimangira ko nta mpungenge zikwiye kubaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!