Mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga, Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) rirashishikariza bamwe mu bashinzwe abafite ubumuga mu turere kwita ku nshingano zabo, cyane cyane bakibanda mu burezi, imibereho yabo, cyane cyane abana kuko bahura n’inzitizi zitandukanye mu mashuri, haba mu myigire n’ibindi.
Bamwe mu bashinzwe abafite ubumuga bo mu turere twa Gatsibo, Gasabo, Gakenke, Ngororero na Nyaruguru barasabwa kubahiriza inshingano zabo mu kwita ku bafite ubumuga, cyane cyane abana bo mu mashuri. Abo bana bahura n’imbogamizi ahanini zikomoka ku nyubako z’amashuri, imfashanyigisho n’ibindi byatuma babasha kwiga neza nk’abandi.
Twagirimana Eugene ushinzwe ubuvugizi n’ubushakashatsi muri NUDOR yagize ati «Ni byiza ko amasezerano u Rwanda rwasinye mu mwaka wa 2008 Ukuboza, nk’igihugu kiri mu muryango w’Abibumye akwiye kubahirizwa kandi agashyirwa no mu bikorwa. Usanga mu burezi hakiri ikibazo ku bana bafite ubumuga, aho usanga nta mfashanyigisho zihagije bafite, inyubako z’amashuri zitaborohera. Usanga bafatwa nk’abandi muri rusange kandi bagakwiye kwitabwaho by’umwihariko.»
Kuradusenge Valens umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu karere ka Gakenke, we agira ati «Abafite ubumuga bahura n’ibibazo bitandukanye mu mibereho yabo, kuko usanga uturere rimwe na rimwe na two nta bushozi buhagije dufite bwo kubatera inkunga. Mu burezi ho imfashanyigisho zo ziracyari nkeya kandi usanga n’abana bafite ubumuga akenshi bafatwa nk’abandi muri rusange, mu gihe bagakwiye kugira umwihariko wabo.»
Nubwo umubare w’abafite ubumuga utaramenyakana, ngo usanga hari abadakorerwa ubuvugizi ku bana, kuko rimwe na rimwe ababyeyi babo bagira isoni zo kubivuga, bafata abo bana nk’aho atari nk’abandi cyangwa bakumva ko ari nk’impanuka bagize yo kugira umwana ufite ubumuga.



















TANGA IGITEKEREZO