00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo basaga 3,200 bifungishije urubyaro burundu

Yanditswe na

Izuba Rirashe

Kuya 11 June 2013 saa 06:28
Yasuwe :

Umubare w’abagabo b’Abanyarwanda bakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro barufungishije burundu (Vasectomy) umaze kuba 1/3 cy’abagore baruboneje burundu, aho abagabo babarirwa mu bihumbi bitatu na magana abiri bamaze kuboneza ubu buryo.
Abagaba bafungishije urubyaro burundu bavuye ku bihumbi bibiri na magana atanu mu mwaka wa 2012, kuko muri Gicurasi ya 2013 babarirwa ku bagabo ibihumbi 3200, bivuga ko mu mezi atanu gusa biyongeyeho abagera kuri 700.
Nk’uko Dr Kagabo Leonard ushinzwe (…)

Nk’uko Dr Kagabo Leonard ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu ku bagabo no ku bagore muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yabitangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru, yavuze ko kwiyongera kw’abo bagabo ahanini guturuka ku bagabo bagenda babwira bagenzi babo ibyiza byabyo.

Dr Kagabo avuga ko n’ubwo abagabo benshi batarasobanukirwa ibyiza byo kuboneza urubyaro, hari uturere turi ku myanya ya mbere mu kugira abagabo bitabiriye iyi gahunda, avuga ko akarere kari ku isonga ari aka Nyabihu gakurikirwa na Gicumbi na Rulindo.

Ku bibazo bimwe bikunze kwibazwa n’abagabo bavuga ko umuntu wifungishije aba atakitwa umugabo kuko ngo bisa no kumukona, Dr Kagabo yagize ati “Kwifungisha burundu nti bibuza umugabo kuba umugabo, kuko ibice by’umubiri we bikomeza gukora neza.”

Bamwe mu bagabo bemeza ko gahunda yo kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu, igabanya amakimbirane mu miryango cyane cyane ku bagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagore batashakanye, bigakuraho kugenda babyara abana aho babonye hose.

Ni inkuru dukesha Izuba Rirashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages