Ubu bushakashatsi bwakozwe mu 2003 na Dr. Augustine J. Kposowa, Umwarimu muri Kaminuza ya California akaba n’Inzobere mu by’Imibanire.
Yagaragaje ko mu gihe umugore umwe ashobora gukoresha yiyahura nyuma ya gatanya, ibyo biba bikozwe n’abagabo basaga icyenda mu gihe nk’icyo.
Dr Kposowa yakoze ubu bushakashatsi yifashishije ububiko bugaragaza amakuru ku mpfu z’abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (National Longitudinal Mortality Study, NLMS), yo guhera mu 1979 kugeza mu 1989.
Yanagaragaje kandi ko abashakanye bahanye gatanya biyahura ku gipimo cyo hejuru cya 2.4, ugereranyije n’uko abashakanye bakibana bo babikora.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko sosiyete ikunze kwirengagiza uruhuri rw’ibibazo abagabo bahura na byo nyuma ya gatanya. Bwatanze urugero ko hari ibihugu bigiha agaciro ko iyo umugabo n’umugore batandukanye abana babyaranye baba bakwiye kuba hafi ya nyina kurusha se.
Ibi biri mu bituma abagabo benshi bakibuzwa uburengazira ku bana babo nyuma ya gatanya, ku buryo hari bamwe muri bo bumva ko badatakaje abagore babo gusa ahubwo babuze n’abana babo.
Dr. Augustine J. Kposowa yavuze ko ibi n’ibindi bibazo birimo kuba umugabo atekereza ko hari ubutunzi yakoreye buzatwarwa n’uwari umugore we, bimutera agahinda n’ihungabana rikabije rishobora gutuma yanga ubuzima agahitamo kwiyahura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!