00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaganga b’ikigo nderabuzima cya Gihogwe basuye urwibutso rwa Gisozi

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 18 June 2013 saa 04:59
Yasuwe :

Komite nyobozi n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Gihogwe, mu Karere ka Gasabo, basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi kuri uyu wa Mbere.
Abaganga n’abashinzwe ubuzima mu mirenge ya Gatsata na Jali batangije iki gikorwa bakora urugendo rwo kwibuka "Walk to remember" guhera ku biro by’Umurenge wa Gatsata, bageze ku Gisozi bunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 259 bashyinguye kuri uru rwibutso banashyira indabo ku mva, nyuma basura ibice bigize uru rwibutso bagaragarizwa ubugome (…)

Komite nyobozi n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Gihogwe, mu Karere ka Gasabo, basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi kuri uyu wa Mbere.

Abaganga n’abashinzwe ubuzima mu mirenge ya Gatsata na Jali batangije iki gikorwa bakora urugendo rwo kwibuka "Walk to remember" guhera ku biro by’Umurenge wa Gatsata, bageze ku Gisozi bunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 259 bashyinguye kuri uru rwibutso banashyira indabo ku mva, nyuma basura ibice bigize uru rwibutso bagaragarizwa ubugome bwakozwe n’Abanyarwanda babukorera bagenzi babo.

Ngirinshuti Jean de Dieu Désiré, Uhagarariye komite nyobozi ku Kigo nderabuzima cya Gihogwe, yasabye abitabiriye uru rugendo ko bakwiye kumenya ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitagomba gukorwa n’abarokotse gusa, ahubwo ko Abanyarwanda bose bagomba kubigiramo uruhare.

Ngirinshuti Yagize ati “Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda ubwabo, ubwo rero ni nabo bagomba kwibuka izi nzirakarengane, hatibagiwe n’abasirikare bari aba FPR- Inkotanyi bitanze ndetse bamwe bagasiga ubuzima mu rugamba rwo kurengera abicwaga, mu gihe amahanga yareberaga ibyabaga.”

Uhagarariye Polisi y’igihugu kuri sitasiyo ya Gatsat, IP Sekamana Narcisse, wifatanyije n’abo bagaga muri iki gikorwa, yashimiye ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Gihogwe kuba bwafashe uyu mwanya bagasura ahari aya mateka yagwiririye u Rwanda, bityo avuga ko nk’abaganga bakwiye kuyamenya bagaharanira kutongera gushukwa abagarura urwango n’amacakubiri.

Abaganga ba Gihogwe batanze ku rwibutso rwa Gisozi inkunga y’amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda azarufasha mu mirimo yarwo.

"Walk to remember" nibyo byabimburiye gusura urwibutso
Abaganga b'ikigo nderabuzima cya Gihogwe bunamira inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages