Guhera tariki 11 Kamena 2021 nta mugenzi uturutse muri ibyo bihugu uzemererwa kwinjira muri UAE nkuko Reuters yabitangaje.
Aya mabwiriza mashya areba n’abagenzi baba abanyuze muri ibyo bihugu by’akanya gato ndetse n’abashobora kuba barahatembereye mu gihe kitarenze iminsi 14 uhereye igihe bashaka kwinjirira muri UAE.
Abaturage ba UAE n’abandi bafite pasiporo z’abadipolomate bo ntabwo barebwa n’icyo cyemezo.
Icyakora ingendo z’indege zihagarara muri UAE by’akanya gato zo zizakomeza kwemerwa kimwe n’ingendo z’indege zitwara imizigo ntabwo birebwa n’ayo mabwiriza.
Uganda ije kuri uru rutonde nyuma y’iminsi haboneka ubwandu bwinshi bwa Covid-19, bikaba byaranatumye ku Cyumweru gishize hashyirwaho ingamba zidasanzwe zirimo gufunga amashuri no guhagarika ingendo zitari ngombwa hagati y’uturere n’utundi. Ibiterane bihuza abantu benshi nabyo byarahagaritswe mu gihe cy’iminsi 42.
Mu cyumweru gishize Congo nayo yatangaje ko hari icyiciro cya gatatu cy’ubwiyongere bukabije bwa Covid-19, by’umwihariko mu murwa mukuru Kinshasa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!