Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga amahugurwa ari guhabwa abarangije kwiga Kaminuza bagera kuri 246 bifuza gufashwa na RDB kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye.
Icyo gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa RDB na Kaminuza y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa. Cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ibikorwa by’umurimo muri RDB, Ngoboka François, yavuze ko bashyizeho iyi gahunda yo kubanza guhugura abarangije kaminuza mu bijyanye n’imikoreshereze y’ururimi rw’Icyongereza ndetse n’imyitwarire kuko basanze ari inzitizi ikomeye ku bajya kwimenyereza umwuga n’abajya gushaka akazi.
Yagize ati “Mu banyeshuri barangije Kaminuza hari abatinze kubona kazi, ariko tukabona ubutumwa buva ku bakoresha n’abandi bakoresha ibizamini by’akazi ko hari ibyo babura kugira ngo ibyo bintu babitsinde neza. Cyane cyane ibyo batubwiye harimo gukoresha neza Icyongereza n’ibindi bifasha umuntu gukora akazi neza.”
Ngoboka avuga ko icyo kibazo cyatumye bategura amahugurwa y’ibyumweru bitandatu agamije gufasha abo barangije Kaminuza gukoresha neza Icyongereza n’uko bakwiye kwitwara mu kazi.
Mu mwaka wa 2011 nibwo RDB yatangiye gahunda yo gufasha abarangije Kaminuza kujya kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye kugira ngo bizaborohere gushaka akazi cyangwa kwihangira umurimo.
Ngoboka avuga ko kuva iyo gahunda yatangira hafashijwe abagera ku 11 700 ariko abangana na 58% gusa ni bo babashije kubona akazi.
Ati “Iki gikorwa cyo kubategurira amahugurwa kubyo abakoresha bavuze ko baba batujuje tugitangiye nyuma yo kubona ko hari umubare w’abarangiza kwimenyereza umwuga ariko nanone ntibabone akazi kuko 58% ari bo babona akazi nyuma yo kurangiza gahunda twabashyiriyeho yo kwimenyereza umwuga (Internship).”
Ngoboka yavuze ko iyo gahunda y’amahugurwa abanziriza kwimenyereza bayitezeho ko ubutaha bazaba 85%.
Ubusanzwe umunyeshuri warangije Kaminuza agashaka kwimenyereza umwuga kugira ngo bizamworohere kubona akazi, RDB ibimufashamo ikamuhuza n’ikigo ashaka kubikoreramo ikajya imuha ibihumbi 50 Frw buri kwezi byo kumufasha akamara amezi atandatu muri iyo gahunda.
Nyuma yo kumara ayo mezi atandatu haba hari icyizere ko amaze kunguka byinshi bijyane no gukora akazi ndetse afite n’ubunararibonye.
Bamwe mu bitabiriye iyo gahunda bavuze ko mu byumweru bitandatu bamaze bahugurwa ku gukoresha ururimi rw’icyongereza n’imyitwarire mu kazi babyitezeho impinduka nziza.
Kome Innocent ati “Kenshi hari amakosa menshi najyaga nkora ntayazi; nko kumenya kwisobanura imbere y’abantu mu rurimi rw’Icyongereza, gushirika ubwoba n’ibindi. Nkajye by’umwihariko bankuyemo ikintu cy’ubwoba bantoza kuvugira imbere y’abantu.”
Uwase Glody avuga ko amahugurwa bahawe na RDB ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda yamufashije gutinyuka no kudacika intege bityo nyuma yo kuyasoza agiye guhita ajya gushaka akazi.
Ati “Nungutse byinshi ku buryo ngiye gushaka akazi kandi nizeye ko nzakabona kuko ntazongera gukora amakosa nakoraga mbere.”
Umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe kwigisha indimi, Kagwesagye Anne Marie, yavuze ko igihe bamaze babahugura mu mikoreshereze y’Icyongereza hari impinduka babonye.
Ati “Hari abaje bafite ubumenyi buri hasi cyane mu Cyongereza, hari n’abatarabashakaga kuvuga; hari n’abatarabashaga kwandika n’ikintu na kimwe; ariko ubu mu myitozo twagiye dukora myinshi cyane baravuga bakisanzura mu cyongereza barandika, bakabasha gutambutsa ibitekerezo byabo.”
RDB ivuga ko nyuma y’ayo mahugurwa hagiye gukurikiraho gahunda yo kubahuza n’ibigo bitandukanye kugira ngo batangire kwimenyeza akazi.
Ubuyobozi bwa RDB bwasobanuye ko iyo gahunda yo guhugura abarangije Kaminuza no kubahuza n’ibigo bitandukanye kugira ngo bimenyereze umurimo izakomeza.
Abahuguwe bagiriwe inama yo gukomeza kwihugura kugira ngo ibyo bahaweho ubumenyi bahawe batazabyibagirwa.



















TANGA IGITEKEREZO