Ni igikorwa cyabaye ku wa 14 Mata 2026, ku bufatanye na BPR Bank Rwanda yibutse abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyatangiriye ku cyicaro gikuru cy’yi banki, aho bashyize indabo ku rwibutso ruriho amazina 33 y’abahoze ari abakozi ba BPR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo kunamira izi nzirakarengane, aba bahanzi n’ubuyobozi bwa BPR Bank PLC berekeje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, bunamira inzirakarengane zihashyinguye, basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abahanzi bose bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bafite inyota yo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Umuyobozi wa EAP itegura ibi bitaramo, Mushyoma Joseph, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo bakomeze kwigisha abahanzi amateka y’u Rwanda cyane ko basanzwe ari ijwi rigera kure muri sosiyete.
Ati “Amateka y’u Rwanda bakwiriye kuyamenya kugira ngo atazibagirana kuko hari abantu bifuza ko ayo mateka yakwibagirana gusa ariko ntabwo mpamya ko bazabishobora kubera ko icyo dushyize imbere ni ukuyabungabunga. Abahanzi ni ijwi rigera kure, ni ijwi rigomba kuvuga rikavugira u Rwanda, rikavuga ibyabaye kugira ngo ejo n’ejo bundi bitazongera kubaho.”
Davis D yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kumenya amateka yayo ari inshingano zabo kubera ko ari bo jwi ry’ejo hazaza ryo kuyavuga neza ndetse no kuyabungabunga.
Ross Kana yagaragaje ko biteguye kubungabunga amateka y’u Rwanda cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko badatewe impugenge n’abayagoreka kuko bagiye gushyira imbaraga mu kubarwanya.
Ati “Inshingano dufite ni ukurinda aya mateka twebwe urubyiruko, abakuru bakoze ibishoboka byose bituma ayo mateka tuyamenya neza niyo mpamvu navuga ko tudatewe ubwoba n’abafite umugambi wo kuyagoreka kuko tuzi uburyo bwo kuyagorora kuko tuyazi.”
Visi Perezida wa Ibuka, Blaise Ndizihiwe, yabwiye abahanzi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano zabo ndetse ko bafite n’izo guhangana n’abakomeza kubeshya ko itabayeho.
Ati “Urubyiruko rukunze kwifata cyane, ntidushake kugaragaza ko Jenoside yabaye cyangwa se ngo reka ndeke kuvuga hari abazabivuga. Nta muntu uzatuvugira amateka yacu kuko kuvuga amateka yacu ntabwo ari inshingano zireba bamwe nka Ibuka ahubwo ni inshingano zacu twese.”
Yakomeje avuga ko bafite umukoro ukomeye wo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusubiza abapfobya bakanahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho.
Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizabera mu mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!