00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi beretswe ko gushyira hamwe ari inkingi yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 1 July 2025 saa 09:03
Yasuwe :

Abatanyabikorwa mu buhinzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bavuga ko ubufatanye hagati y’inzego ari inkingi ya mwamba mu kubaka urwego rw’ubuhinzi rurushijeho gukomera.

Umuyobozi w’Ikigo giteza imbere ubuhinzi mu Karere, Kilimo Trust, avuga ko abahinzi bakwiriye gushyira hamwe kugirango hashyirwe mu bikorwa ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Dukwiye gukorera hamwe tugafatanya kugira ngo duhindure ibintu, twemere kandi dushyire mu bikorwa ingamba zigendanye no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe. Icyo gihe ubuhinzi bwacu buzarushaho kwihanganira imihindagurikire y’ikirere.”

Bamwe mu rubyiruko rwafashijwe na Kilimo Trust kuzamura ibikorwa byabo by’ubuhinzi, bavuga ko yabafashije kubona ubumenyi, kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi no kubona umusaruro w’ibyo bakora.

Musengimana Joseph uri mu bafashijwe yabwiye RBA ko Kilimo Trust yabahaye amahugurwa, imbuto yo gutera, kubashakira isoko ry’umusaruro wabo no kubahuza n’abaguzi batandukanye.

At “Baduha amahugurwa n’imbuto zo gutera, bakatuba hafi cyane nko kuduhuza abaguzi b’umusaruro wacu, mbese bakadushakira isoko.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, avuga ko urugendo rukiri rurerure, ariko hagiye gushyirwa imbaraga mu bushakashatsi kugira ngo ubuhinzi bwaguke.

Ati “Ibijyanye n’ubushakashatsi turacyafite urugendo rurerure tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi, tukubaka urwo rwego kugira ngo tubone imbuto n’icyororo, tubyagure bigere ku bahinzi benshi.”

Rwigamba yongeyeho ko batazafasha abahinzi kuzamura umusaruro wabo gusa, ahubwo ko n’umusaruro w’igihugu uziyongera.

Bamwe mu bakora ubuhinzi bashimye uburyo Kilimo Trust ikomeje kubafasha mu kubaha imbuto no kubashakira amasoko
Dr. Birungi Korutaro avuga ko abahinzi bakwiriye gushyira hamwe kugira ngo babashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, avuga ko hagiye gushyirwa imbaraga mu bushakashatsi
Abahinzi basabwe ubufatanye mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages