Iyi Minisiteri yasobanuye ko mu gihe mu nkengero z’umujyi wa Sake hamaze iminsi habera imirwano ihanganishije ingabo za Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23, hari impungenge z’uko umutekano wa Goma warushaho kuzamba.
Yagaragaje kandi ko imyigaragambyo imaze iminsi ibera mu murwa mukuru wa RDC, Kinshasa, ishobora kugera i Goma, kandi ko iri kwibasira abanyamahanga.
Hashingiwe kuri izi mpamvu, Abaholandi bari mu bindi bice bya RDC basabwe kwigengesera, bakirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi.
Nk’uko ikinyamakuru The Netherlands Times cyabisobanuye, ibice byo mu burasirazuba bwa RDC byagaragajwe mu kimenyetso gitukura, bisobanuye ko Abaholandi bagirwa inama yo kutabijyamo, ababirimo na bo bakabivamo.
Abaholandi bakiri mu mujyi wa Goma basabwe kumenyesha inshuti zabo n’abo mu miryango yabo niba batekanye, basabwa kuvugisha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo bafashwe gutaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!