00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahuza bashya 175 binjiye mu mwuga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 March 2026 saa 07:17
Yasuwe :

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Justice Alphonse Hitiyaremye, yasabye abahuza bashya 175 binjiye mu mwuga, gushyira imbere ubuhuza no gufasha abaturage gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko.

Mu gihe u Rwanda rukomje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubutabera nsanasano, gahunda yo guhugura abahuza bumvikananisha abafitanye amakimbirane ikomeje gutanga umusaruro ugaragara.

Iyo gahunda yatangijwe n’Urwego rw’Ubucamanza mu 2019, igamije gutegura abahuza bazajya bafasha mu gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane.

Ni gahunda ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ikigo Edwards Mediation Academy cyateguye amasomo y’ubuhaza atangwa n’inzobere n’abahuza bafite uburambe, kigafatanya n’Ikigo cy’u Rwanda cya Mediation Home Rwanda.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ubuhuza, Mediation Home Rwanda, Uwicyeza Bernadette, yasobanuye ko kuva iyi gahunda yatangira hamaze guhugurwa abahuza barenga 1300, ndetse bakomeje kuba intumwa zo kwimakaza ubuhuza aho batuye n’aho bakorera.

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Justice Alphonse Hitiyaremye, yagaragaje ko ubuhuza bukwiye kuba inzira ya mbere mu gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko kuko bifasha mu kubaka sosiyete uko bikwiye aho kugana inkiko.

Ati “Mukwiye gukora, umusaruro wanyu ukagaragarira no mu baturage, akazi k’imanza duhura nazo mukagakumira…twifuza ko ubuhuza bukomeza gukura bitari mu nkiko gusa ahubwo n’aho mukorera, mu miryango no muri sosiyete.”

Yashimangiye ko ubuhuza no gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko bifasha mu kugabanya amakimbirane muri sosiyete kuko icyemezo cy’ubuhuza gifatwa n’impande zombi zari zihanganye.

Perezida w’Inama Nkuru y’Ubuhuza, Prof Sum Rugege, yerekanye ko ubuhuza ari ingenzi cyane kuko bufasha mu gukemura amakimbirane mu buryo bunoze.

Ati “Iyo uhuje abantu bakumvikana wumva na we bigushimishije ko wafashije abantu bakumvikana bakarangiza ikibazo cyabo, mu gihe mu rukiko ufatira abantu icyemezo, umwe akagenda arakaye, undi yishimye cyangwa bombi bakagenda batishimye kuko batabonye ibyo bashakaga. Ubuhuza rwose ni bwiza butuma abantu bifatira ibyemezo, imyanzuro, bakamenya inzira bashaka gukomeza kugira ngo banakomeze gukorana cyangwa kubana.”

Prof Rugege yasobanuye kandi ko ubuhuza bugerageza kumvikanisha abantu, ibibazo bafitanye bakabirangiza ariko bidahungabanyije umutekano w’igihugu cyangwa ngo abantu bakore ibyaha ngo bagende gusa.

Ati “Harimo kubigereranya kugira ngo abantu batuzura muri gerera cyangwa bashobora guhera muri gereza kandi hari uburyo bashobora kurangiza ibibazo byabo mu bwumvikane.”

Umunyamakuru wa BTN TV, Uwera Joselyne ni umwe mu barangije amasomo y’ubuhuza, yasobanuye ko ubumenyi yahawe buzamufasha mu buryo bwo gukemura amakimbirane bitabaye ngombwa ko abantu bagana inkiko haba mu miryango no mu kazi ke kaburi munsi.

Ati "Ubuhuza ni igisubizo mu guhosha amakimbirane mu muryango ndetse no mu mibanire myiza y’Abanyarwanda. Abanyarwanda bakwiye kujya biyunga niba hari icyo batumvikanyeho bakongera bakaba abavandimwe, aho guhangana ngo bumvishanye."

Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Justice Alphonse Hitiyaremye, yasabye abahuza bashya 175 binjiye mu mwuga, gushyira imbere ubuhuza no gufasha abaturage gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko
Abahuza bashya 175 binjiye mu mwuga
Abahuza bashya basabwe kugabanya imanza zinjira mu nkiko
Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Justice Alphonse Hitiyaremye, yasabye abahuza kurangwa n'ubunyangamugayo
Ubuhuza bwagaragajwe nk'inzira nziza izafasha mu gukemura amakimbirane
Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ubuhuza, Mediation Home Rwanda, Uwicyeza Bernadette, yavuze ko hamaze guhugurwa abahuza barenga 1300
Umunyamakuru wa BTN TV, Uwera Joselyne ni umwe mu barangije amasomo y’ubuhuza, yasobanuye ko ubumenyi yahawe buzamufasha mu buryo bwo gukemura amakimbirane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages