00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank na Toyota Rwanda bahurije imbaraga korohereza abakiliya kugura imodoka

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 October 2025 saa 11:43
Yasuwe :

Equity Bank Rwanda Plc, yatangije ubufatanye bwihariye na Toyota Rwanda Ltd, ikigo gicuruza imodoka za Toyota n’ibikoresho byazo by’umwimerere, mu rwego rwo gutanga serivisi nshya z’inguzanyo zorohereza abantu kugura imodoka nshya cyangwa izakoreshejwe.

Ubu bufatanye bugamije gufasha Abanyarwanda, yaba abantu ku giti cyabo, ibigo by’ubucuruzi, ndetse n’imiryango itandukanye, kubona imodoka ku buryo bworoshye kandi buboneye, binyuze mu nguzanyo ziri ku giciro gito kandi zinoze zitangwa na Equity Bank Rwanda.

Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Ukwakira, mu muhango wabereye ku cyicaro cya Toyota Rwanda Ltd i Karuruma, Kigali, witabiriwe n’abahagarariye ibigo byombi.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda Plc, Eric Rutabana, yavuze ko aya masezerano ahamya umuhate wayo mu gufasha Abanyarwanda kugera ku nzozi zo gutunga imodoka.

Yagize ati “Iyi gahunda igaragaza umuhate wacu wo kugeza ku Banyarwanda ibisubizo by’imari bifite akamaro ku mibereho yabo ya buri munsi. Ubufatanye na Toyota Rwanda Ltd bugamije gufasha abantu kubona imodoka byoroshye, bityo tugatanga umusanzu mu rwego rwo koroshya ubwikorezi, umusaruro n’ubukungu bw’igihugu. Equity Bank yishimira gutanga inguzanyo zifite inyungu ntoya, zoroshye kubona, kandi zishingiye ku kwizerwa. Ibi si gusa inguzanyo y’imodoka, ahubwo ni inzira y’iterambere n’amahirwe mashya ku Banyarwanda.”

Ubuyobozi bwa Equity Bank bugaragaza ko umukiliya uzajya ayigana ashaka inguzanyo y’imodoka zikorwa n’uruganda rwa Toyota azajya ayemererwa hashingiwe ku bushobozi bwe bwo kuzajya yishyura.

Uretse abantu bifuze imodoka kandi muri iyi gahunda, ibigo bikora cyangwa ibishaka gukora serivisi z’ubwikorezi rusange nabyo bishobora gufashwa kubona inguzanyo y’imodoka za Toyota Rwanda Ltd.

Ubu bufatanye hagati ya Equity Bank Rwanda Ltd na Toyota Rwanda bwitezweho gufasha ibigo byombi kubona abakiliya binyuze muri izo serivisi zizajya zitangwa.

Umuyobozi Mukuru wa Toyota Rwanda Ltd, Nenad Predrevac, yavuze ko bishimiye gukorana na Equity Bank Rwanda Plc, kandi ko ubwo bufatanye bwitezweho byinshi birimo no kunguka abakiliya bashya.

Ati “Mu rugendo rwacu rwo kugeza imodoka zizewe n’ubufasha bwizewe ku isoko ry’u Rwanda, twishimiye gukorana na Equity Bank Rwanda Plc mu gutangiza gahunda izafasha abakiliya kubona imodoka binyuze mu nguzanyo zoroheje. Ubu bufatanye buzaha abakiliya uburyo bworoshye guhera ku guhitamo imodoka kugeza ku kubona inguzanyo, bigatuma inzozi zo gutunga imodoka ya Toyota zibasha kugerwaho n’Abanyarwanda benshi kurushaho.”

Yemeje ko ubusanzwe ku isoko imodoka za Toyota ziba zihagazeho ariko ko iyo babonye umufatanyabikorwa nka Equity Bank byorohereza abakiliya kugira ubushobozi bwo kuzigura.

Ubu bufatanye hagati ya Equity Bank Rwanda na Toyota Rwanda Ltd ni intambwe ikomeye mu guhindura uburyo Abanyarwanda babona imodoka zizewe.

Abakiliya bazungukira ku inguzanyo zifite inyungu nto ugereranyije n’izisanzwe, uburyo bwihuse bwo gusaba no kwemeza inguzanyo, ndetse n’ubwishingizi bujyanye n’imodoka butangwa n’ibigo byizewe. Byongeye kandi, abakiliya bazabona garanti ya Toyota ndetse na serivisi zo kuyitaho nyuma yo kugura.

Equity Bank Rwanda Plc ifite amashami 36 hirya no hino mu Rwanda kandi izwiho gutanga serivisi z’imari zigezweho kandi zihindura imibereho y’abantu, ibigo n’imiryango.

Iki gikorwa cyerekana uko Equity Bank Rwanda yihaye intego yo guteza imbere kwinjira mu by’imari no gufasha mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda n’abaturarwanda.

Ubu bufatanye bwa Equity Bank Rwanda na Toyota Rwanda Ltd burenze kuba uburyo bwo gutunga imodoka, ahubwo ni igikoresho cyo kugera ku ntego.

Abayobozi bombi bishimiye kugira uruhare mu gufasha abanyarwanda kugera ku nzozi zabo zo gutunga imodoka
Abayobozi b'impande zombi bashyira umukono ku masezerano
Toyota Rwanda na Equity Bank byagaragaje ko byiteze byinshi kuri ayo masezerano
Equity Bank Rwanda yatangaje ko inguzayo zizajya zitangwa zizishyurwa ku nyungu ntoya
Ni amasezerano y'imikoranire y'igihe kirekire
Abakiliya ba Equity Bank Rwanda Plc bagiye koroherwa no gutunga imodoka za Toyota
Abakozi b'ibigo byombi bari bitabiriye iki gikorwa
Abashaka gukora ubwikorezi rusange nabo bashobora kuzajya bafashwa
Imodoka z'ubwoko bwose za Toyota zizatangwa binyuze muri aya masezerano
Imodoka zizajya zitangwa zizaba ziri mu byiciro byose by'izikorwa n'uruganda rwa Toyota
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda Plc, Eric Rutabana, yashimye ubufatanye bw'impande zombi
Ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'impande zombi
Umuyobozi Mukuru wa Toyota Rwanda, Nenad Predrevac, yavuze ko yiteze kwiyongera ku mubare w'abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages