Ibi OHCHR ibigaragaza nko gutsindwa kw’ibihugu, mu gihe uburezi ari cyo kintu umuntu wese akeneye kandi atagomba guhezwaho kugira ngo abashe guhindura ubuzima bwe ndetse anateze imbere Isi muri rusange.
Iyi raporo igaragaza ko mu gihe ibihugu byinshi birajwe ishinga no guteza imbere uburezi, hakiri bike bitanagize kimwe cya kabiri cy’ibihugu byo ku Isi, bigiheza abagore n’abakobwa bakamburwa uburenganzira mu bintu bitandukanye birimo no kuvutswa amahirwe yo kujya mu ishuri.
Iyi raporo yagiye ikomoza ku mwihariko w’ibihugu bimwe na bimwe, aho igira iti ‘‘Uyu munsi twifatanyije n’abagore n’abakobwa bo muri Afghanistan by’umwihariko, kuko ari cyo gihugu rukumbi ku Isi kibuza abagore n’abakobwa kubona ubumenyi bwo hejuru y’amashuri abanza’’.
Iyi raporo yagaye cyane Afghanistan iheza abagore n’abakobwa ntibemererwe kwiga amashuri yisumbuye na za kaminuza ndetse n’ayandi, ihamagarira inzego bireba muri iki gihugu kureka gukora ibikorwa nk’ibyo biha akato bikanakorera ivangura abagore n’abakobwa kuko bihanwa n’amategeko.
Urwo ni urugero rw’igihugu rwatanzwe muri iyi raporo, gusa OHCHR yahamagariye ibihugu byose kutagira umuntu n’umwe biheza ku burezi, kuko bimwangiriza ubuzima ndetse bikanadindiza iterambere ry’ibihugu bikomeza kugwiza umubare w’abantu batize.
Usibye iyi raporo igaragaza abakobwa babuzwa uburenganzira bwo kwiga, izindi raporo zitandukanye zigaragaza ko no mu batuye Isi yose batize abenshi ari igitsinagore.
Nka raporo yo mu 2012 y’Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere ry’Umugore (UN Women), yagaragaje ko mu bantu bakuru miliyoni 796 batari barageze mu ishuri bari batuye Isi muri icyo gihe, hejuru ya ⅔ ya bari abagore n’abakobwa.
Icyo gihe abakobwa 39% bo mu cyaro ni bo babashaga kwiga bakarangiza amashuri yisumbuye, ugereranyije n’abahungu 45% bo mu cyaro bigaga ayo mashuri.
Iyi raporo yatanze urugero rw’ibihugu birimo Cambodia, aho abagore n’abakobwa 48% bo mu cyaro cy’icyo gihugu batize, mu gihe ab’igitsinagabo bo mu cyaro cyaho bari 18% batageze mu ishuri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!