Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi, aho Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro byabanje gushyikiriza Minisitiri w’Uburezi amanota y’abanyeshuri ngo ayatangaze ku mugaragaro mu rwego rwo kumurika umusaruro wavuye mu byo abana bamaze imyaka itandatu biga ku barangije amashuri yisumbuye ndetse n’abari ku cyiciro cya gatanu bize imyuga (TVET).

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura yashimye umurava wagaragajwe by’umwihariko n’abana b’abakobwa kuko 52.86 % by’abatsinze muri rusange ari abakobwa.

Ati “Umubare w’abana b’abakobwa batsinze warazamutse cyane. Igishimishije kurushaho ni uko mu masomo ya siyansi ari ho bagaragaje imbaraga cyane.”

Muri rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu 2019 ni 46861 bangana 98.61% by’abari biyandikishije. Abatsinze bagera ku 41 944 bangana 89.50%.

Abakoze ibizamini bisoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu 2019 bari 19 231, bagizwe n’abakobwa 46.71% n’abahungu 52.57%. Abatsinze bangana na 17 530 bahwanye n’impuzandengo ya 91.15%.

Urugero rw’imitsindire mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro rwasubiye inyuma ugereranyije n’umwaka ushize kuko icyo gihe abatsinze bari ku mpuzandengo irenga gato 95%.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko impamvu yateye uko gusubira inyuma mu mibare ari ukubera ko mu bizami byari bisanzwe bikorwa, hiyongereyemo icyo gushyira mu bikorwa amasomo yo mu ishuri (Practical), ariko ko bidateje inkeke ugereranyije n’uburyo amanota atangwa.

Umwihariko wagaragaye mu guhemba abanyeshuri bahize abandi muri uyu mwaka, ni uko buri munyeshuri wabaye uwa mbere muri buri shami yahembwe ndetse hakiyongeraho no guhemba by’umwihariko abanyeshuri babaye aba mbere muri buri somo rijyanye na siyansi.

Abanyeshuri bose bahize abandi bahembwe mudasobwa mu rwego rwo kubafasha kujyana n’ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Uburezi yirinze kongera kugaragaza urutonde rw’uburyo ibigo by’amashuri byakurikiranye mu kugira umubare munini w’abanyeshuri batsinze neza.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura, yavuze ko hari abayobozi b’ibigo bitwazaga urwo rutonde bagakora amakosa arimo no gusibiza abanyeshuri benshi kugira ngo bazabone uko batsindisha umubare munini mu bizamini bizakurikira.

Abanyeshuri babaye aba mbere hagendewe ku mashami bigaga

Mpano Herve Raymond wigaga kuri GS Saint Aloys Rwamgana ni we wahize abandi mu ishami rya PCB(Physics-Chemistry-Biology).

Magambo Aime Richard wigaga muri Petit Seminaire Ndera yabaye uwa mbere mu ishami rya PCM(Physics-Chemistry-Mathematics).

Ishimwe Pacifique wigaga muri Petit Seminaire St Kizito Zaza, yabaye uwa mbere mu ishami rya MCB(Mathematics-Chemistry-Biology).

Munezero Bagira Sostène wigaga muri GS Remera Rukoma, yabaye uwa mbere mu ishami rya MPC(Mathematics-Physics-Computer Science)

Umurerwa Djazira wigaga muri ES Saint Francois Shangi, yabaye uwa mbere mu ishami rya BCG(Biology-Chemistry-Geography).

Izanyibuka Yvette wigaga muri ES Sancta Maria Karambo, yabaye uwa mbere mu ishami rya MCE (Mathematics-Computer Science-Economics).

Bera Marie Iphigenie wigaga ku ishuri rya Gashora Girls(GGAST), yabaye uwa mbere mu ishami rya MPG(Mathematics-Physics-Geography).

Iradukunda Moise wigaga kuri GS Nyumba, yabaye uwa mbere mu ishami rya MEG(Mathematics-Economics-Geography).

Kagabo Emmanuel wigaga muri Cornerstone Leadership Academy, yabaye uwa mbere mu ishami rya HEG(History-Economics-Geography)

Kwihangana Frederic wigaga muri College de Rebero, yabaye uwa mbere mu ishami rya LKK(Literature-Kiswahili-Kinyarwanda)

Ntivuguruzwa Enock wigaga muri GS Rebero, yabaye uwa mbere mu ishami rya LFK(Literature-French-Kinyarwanda).

Teta Sheila wigaga kuri Riviera High School, yahize abandi mu ishami rya HEL(History-Economics-Literature).

Cyuzuzo Martha wigaga muri ES Nyagahanga, yabaye uwa mbere mu ishami rya HGL(History-Geography-Literature).

Nzamurambaho Jean wigaga kuri GS Dihiro, yabaye uwa mbere mu ishami rya LEG (Literature-Economics-Geography)

Ndayishimiye Gérard wigaga kuri GS Paysannat L, yabaye uwa mbere mu ishami rya LKF(Literature-Kiswahili-French).

Ababaye aba mbere mu masomo ya siyansi (STEM)

Ababaye aba mbere mu isomo ry’imibare mu gihugu cyose ni Niyitegeka Berwa Aime Noel na Mico Sother bigaga muri ES Byimana mu ishami rya (MPC).

Mu isomo ry’ubugenge (Physics), ababaye aba mbere bakanganya amanota ni Niyigena Samuel wigaga GS Janja, Mpuhwezimana Jean Gabriel, wigaga muri GSO Butare na Munezero Aime Cedrick, wigaga muri Petit Seminaire Ndera, bose bigaga mu ishami rya (PCM).

Uwabaye uwa mbere mu isomo ry’ubutabire (Chemistry) ni Iradukunda Steven wigaga muri GS Saint André, mu ishami rya (MCB).

Mu isomo ry’ibinyabuzima (Biology), uwabaye uwa mbere ni Iriho Subira wigaga muri GS Saint Aloys Rwamagana, mu ishami rya (PCB).

Ishimwe Maxime wigaga muri GS Cyarwa yahize abandi mu isomo ry’Ubuhanga bwa mudasobwa (Computer science), akaba yari asanzwe yiga mu ishami rya (MPC).

Urutonde rw’abanyeshuri bahize abandi mu masomo ya (TVET)

Uwitonze Alexis wigaga mu ishami rya [Automobile Electricity and Electronics] muri IPRC Karongi yagize amanota 60. Nsengiyumva Elias wigaga muri EAV Ntendezi, mu ishami rya [Animal health] yagize amanota 59, Nsabimana Kwizera Aime Serge wigaga [Telecommunication] muri IPRC Kigali yagize amanota 59, Ashimwe Anne Natacha wigaga [Crop Production] muri EAV Rushashi yagize amanota 58 na Igihozo Emelyne wigaga mu ishami rya [Masonry] muri ET Saint Kizito Save yagize amanota 58.

Kuva kuri uyu wa mbere abanyeshuri bose bigaga amasomo asanzwe bashobora kureba amanota yabo banyuze ku rubuga rwa internet rwa www.reb.rw, bakareba ahanditse [View exam results] bakuzuzamo inomero yabarangaga mu bizamini bya leta.

Bashobora kandi no kwifashisha telefone ngendanwa bandika [S6 bagakurikizaho nomero yabarangaga mu bizamini bya leta] ahagenewe ubutumwa bugufi, hanyuma bakohereza kuri 4891.

Abize amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro nabo bashobora kureba amanota yabo banyuze ku rubuga rwa internet rwa www.rp.ac.rw, cyangwa bakifashisha telefone ngendanwa bandika *727*100# ubundi bagakurikiza amategeko.

Umuyobozi w'ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro, Dr Gashumba James (iburyo) ahereza amanota y'abakoze ibizami mu myuga n'ubumenyingiro
Umuyobozi w'ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro, Dr Gashumba James (iburyo) ahereza amanota y'abakoze ibizami mu myuga n'ubumenyingiro
Minisitiri Mutimura yashimye uburyo abakobwa batsinze cyane uyu mwaka
Minisitiri Mutimura yashimye uburyo abakobwa batsinze cyane uyu mwaka
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Irene Ndayambaje ni umwe mu bayobozi bitabiriye itangazwa ry'amanota
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Irene Ndayambaje ni umwe mu bayobozi bitabiriye itangazwa ry'amanota
Umurerwa Djazira (iwa kabiri ibumoso) wigaga muri ES Saint Francois Shangi, yabaye uwa mbere mu ishami rya BCG(Biology-Chemistry-Geography).
Umurerwa Djazira (iwa kabiri ibumoso) wigaga muri ES Saint Francois Shangi, yabaye uwa mbere mu ishami rya BCG(Biology-Chemistry-Geography).
Izanyibuka Yvette wigaga muri ES Sancta Maria Karambo, yabaye uwa mbere mu ishami rya MCE (Mathematics-Computer Science-Economics)
Izanyibuka Yvette wigaga muri ES Sancta Maria Karambo, yabaye uwa mbere mu ishami rya MCE (Mathematics-Computer Science-Economics)
Minisitiri Mutimura ahemba umwe mu bahungu bitwaye neza
Minisitiri Mutimura ahemba umwe mu bahungu bitwaye neza
Abakobwa bashimiwe kwitwara neza cyane mu bizamini bisoza ayisumbuye
Abakobwa bashimiwe kwitwara neza cyane mu bizamini bisoza ayisumbuye
Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, Dr.Valentine Uwamariya
Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Ishuri Rikuru ry'u Rwanda ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, Dr.Valentine Uwamariya
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura yashimye umurava wagaragajwe by’umwihariko n’abana b’abakobwa kuko 52.86 % by’abatsinze muri rusange ari abakobwa.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura yashimye umurava wagaragajwe by’umwihariko n’abana b’abakobwa kuko 52.86 % by’abatsinze muri rusange ari abakobwa.
Mpano Herve Raymond wigaga kuri GS Saint Aloys Rwamgana ni we wahize abandi mu ishami rya PCB(Physics-Chemistry-Biology).
Mpano Herve Raymond wigaga kuri GS Saint Aloys Rwamgana ni we wahize abandi mu ishami rya PCB(Physics-Chemistry-Biology).
Uwitonze Alexis wigaga mu ishami rya [Automobile Electricity and Electronics] muri IPRC Karongi yagize amanota 60 ari kumwe n'umubyeyi we
Uwitonze Alexis wigaga mu ishami rya [Automobile Electricity and Electronics] muri IPRC Karongi yagize amanota 60 ari kumwe n'umubyeyi we

Amafoto: Mugisha David Livingstone