00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora mu nzego z’ubutabera basabwe kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha by’inzaduka

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 23 March 2018 saa 03:45
Yasuwe :

Abakora mu nzego zifite aho zihuriye n’ubutabera mu Rwanda, bahuriye mu mwiherero ku nshuro ya karindwi, basabwa kurushaho kurwanya ibyaha by’inzaduka iby’icuruzwa ry’abantu, iby’ikoranabuhanga n’ibindi.

Uyu mwiherero ubaye ku nshuro ya karindwi, watangijwe ku mugaragaro na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege ku wa 22 Werurwe, mu Karere ka Rubavu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwiherero igira iti“URwanda twifuza: Twivugurure, duhangane bikwiye n’ibyaha by’inzanduka bibangamira iterambere ry’Igihugu.”

Ibi byaha birimo ibikorwa hifashijwe ikoranabuhanga, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, iyezandonke, iterabwoba n’ibindi.

Prof Rugege yavuze ko ibi byaha bihuriye ku kuba ababyishoramo bagerageza kubikorana ubuhanga buhanitse n’amayeri kugira ngo bagere ku mugambi wabo badafashwe ngo bahanwe kandi ko kubirwanya mu buryo burambye bisaba byinshi no kubyitondera.

Yagize ati “Biradusaba gushyira ingufu n’ubuhanga mu kugenza ibyo byaha, bigakumirwa mu gihe bishoboka, byaba byakozwe bigatahurwa hakiri kare, ababikoze na bo bagafatwa, hagashakwa n’ibimenyetso bifatika byo kubashinja ndetse icyaha cyabahama bagahanwa by’intangarugero.”

Prof. Rugege yakomeje avuga ko gukumira ibi byaha no kubitahura bisaba gukoresha uburyo budasanzwe n’inzego z’ubugenzacyaha zikagira ubumenyi bwihariye ku rwego rwo hejuru.

Ati "Birababaje ko umunyabyaha afatwa, akagezwa imbere y’inkiko, akazarekurwa biturutse ku ibura ry’ibimenyetso bifatika, ariko mu by’ukuri icyaha yaragikoze. Dukeneye amikoro ahagije mu bumenyi n’ikoranabuhanga kugira ngo turusheho kunoza imikorere mu ishakishwa ry’ibimenyetso n’itangwa ryabyo, hakoreshwa cyane cyane ibishingiye ku bipimo by’abahanga."

Uretse ikibazo cy’ibiyobyabwenge nka kimwe mu ntandaro z’ibyaha bitandukanye bikorerwa mu Rwanda, Prof. Sam Rugege, yanavuze ko hari ibindi byaha bitandukanye birimo nk’ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu, bakaba bagiye kurebera hamwe uburyo ibi byaha byahashywa hifashishijwe abunzi.

Kugeza ubu icyaha kijyanye n’itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ngo ni kimwe mu bifata umwanya wa mbere aho kugeza ubu kihariye 40% mu byaha bigaragara mu Rwanda.

Kimwe mu bizagarukwaho muri uyu mwiherero harimo gushakira hamwe ingamba zatuma iki cyaha kidakomeza kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko.

Prof. Sam Rugege, yavuze ko mu gihe hakiri bamwe bijandika mu biyobyabwenge nta terambere cyangwa umutekano u Rwanda rwageraho
Abitabiriye umwiherero w'abakora mu nzego z'ubutabera n'izindi zifite aho zihuriye na bwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .