Abakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda batanze udupaki 102 tw’amaraso, azafasha mu butabazi ku ndembe ziyakeneye mu bitaro bitandundukanye mu Rwanda.
Iki gikorwa cyabereye aho iyi Ambasade ikorera tariki ya 19 Kamena 2013, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wagenewe gutanga amaraso, usanzwe uba tariki ya 14 Kamena buri mwaka.
Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso, CNBTS, abakozi b’iki kigo bafatanyije n’abakozi bashinzwe ishami ry’ubuzima muri iyi Ambasade bakusanyije aya maraso yatanzwe n’abakozi b’iyi ambasade b’ Abanyamerika n’Abanyarwanda basaga 100.
Jessica Lapenn, Umuyobozi w’ungirije muri iyi Ambasade yaragize ati “gutanga amaraso, ni intambwe yoroshye buri wese ashobora gutera atabara ubuzima. Ambasade itewe ishema n’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe mu gutanga amaraso akenewe mu bitaro n’amavuriro byo mu Rwanda.”
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, uratangaza ko indembe zikenera amaraso ziyongera buri mwaka, nyamara zitayabona uko bikwiye.
Uyu munsi ugamije ko ibihugu byose byabona amaraso akenewe ku kigero cya 100% mu 2020, atanzwe nibura n’abakorerabushake.



















TANGA IGITEKEREZO