00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba BK Insurance bageze kuri 95% besa umuhigo w’umwaka

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 31 October 2025 saa 12:49
Yasuwe :

Abakozi n’abayobozi b’ikigo cy’ubwishingizi cya BK Insurance bahuriye mu birori byo kwishimira ko mu mezi icyenda ashize bageze kuri 95% besa umuhigo umuhigo w’umwaka wa 2025.

Ibi birori by’iminsi ibiri byahurije abakozi ba BK Insurance n’abayobozi bayo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize, barushaho kumenyana, baniyemeza gukomeza gukora cyane.

Ibi birori byari byiganjemo imikino nyigisho, abakozi ba BK Insurance bagaragaza ko ibafasha kurushaho gusabana, kuzuzanya, kubana neza nk’ikipe y’abakinnyi bakundana.

Umuyobozi w’agashami ka Reinsurance muri iki kigo, Tumusiime Consolate yagize ati “Muri iyi minsi ibiri nigiyemo gukorera hamwe n’abo dukorana tugamije intego imwe, gukunda umurimo kugira ngo imihigo tuba twariyemeje tuyese neza. Twarakinnye turishima kandi turushaho kumenyana. Bigiye kurushaho kudufasha mu kazi ka buri munsi.”

Tumusiime yavuze ko kuba abayobozi bakuru barabahaye umwanya, bakumva ibitekerezo byabo, bikwiye kubaha isomo ryo kumva ibitekerezo by’abo bakorana, na bo bikabafasha kumva ibitekerezo by’abakiliya.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’ubworozi muri BK Insurance, Ntaganira Eric, yasobanuye ko mu birori byo kwishimira ibyo abakozi bagezeho, harebwa imbaraga bakoresheje n’imbogamizi bahuye na zo kugira ngo zikemurwe.

Ati “Kuza kwishimira ibyo twagezeho bisobanuye byinshi ku musaruro w’abakozi ku kazi bakora, harebwa imbaraga zakoreshejwe ngo bawugereho n’imbogamizi bahuye nazo zigahabwa umurongo. Twarasabanye turuhura mu mutwe kandi nitugera mu kazi tuzatanga umusaruro urenze uwo ikigo kidutegerejeho.”

Umuyobozi wa BK Insurance, Bahizi Alex, yavuze ko iyo abakozi bakoze neza, baba bakwiye guhura n’abakoresha bakishimira ibyagezweho, kuko bifasha mu kazi ka buri munsi.

Ati “Turahura n’abakozi tukishimira ibyagezweho, tugakina, tugasabana na bo ubwabo, bakarushaho kwisanzuranaho. Gukora nk’ikipe no kumenyana binagira uruhare mu musaruro umukozi aha ikigo, akarusho noneho twabazaniye impuguke zibaganiriza uburyo ibibazo bya buri munsi umuntu ahura nabyo abyitwaramo ku buryo bitagira ingaruka mu kazi, kandi bahuje intego.”

Akomeza avuga ko kuri serivisi bashyize imbere harimo kwagura ikoranabuhanga mu gusaba ubwishingizi cyangwa kubwongeresha hakoreshejwe terefoni ngendanwa, ku buryo abakiliya bahabwa serivisi bitabasabye kujya ku mashami yayo.

Bahizi yavuze ko nyuma y’aho isuzuma rigagaje ko abakozi ba BK Insurance bageze kuri 95% by’umuhigo w’umwaka mu mezi icyenda, bafite intego yo kugera ku 100% umwaka urangiye kugira ngo bazinjire neza mu mushya.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Mu ijoro banyuzagamo bagakora ibirori by'abambaye imyeru, bakizihirwa
Bahurirye mu matsinda, bakina imikino
Volleyball yo ku mazi yaryoheye abakozi ba BK Insurance
Batanze ibitekerezo ku byatuma barushaho gutanga umusaruro mwiza
Impuguke zabaganirije ibyabafasha kurushaho kwesa imihigo
Bahizi Alex yavuze ko iyo abakozi bakoze neza baba bakwiye guhura n'abakoresha, bakishimira ibyagezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages