00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba BNR basabwe kubaka ubukungu butavangura

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 April 2026 saa 09:50
Yasuwe :

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hukuziyaremye, yagaragaje ko Jenoside yahekuye u Rwanda asaba abakozi bayo ko bakwiriye guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, anabasaba kugira uruhare mu kubaka ubukungu budaheza.

Yabigarutseho ubwo abakozi b’iyi banki bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa kandi cyahuriranye no kwibuka abahoze ari abakozi bayo 22 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Soraya Hakuzirayemye yagaragarije imiryango y’abari abakozi ba BNR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko bazahora babazirikana kandi ko batazatererana abo basize.

Ati “Turazirikana uruhare rwabo twibuka uyu munsi mu iterambere rya Banki Nkuru y’u Rwanda dukorera, bagize uruhare rukomeye mu kubaka no guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyacu n’urwego rw’imari kandi bari inkingi zikomeye z’imiryango yabo.”

Yavuze ko kwibuka ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma, hakazirikanwa amateka yaranze igihugu kandi hakanengwa n’ubutegetsi bubi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi ikanayishyira mu bikorwa.

Yagaragaje ko Abaturarwanda bakomeje kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Dufite inshingano yo kuvuga amateka y’igihugu cyacu uko ari, tugakomeza kwimakaza ubumwe, ubudaheranwa n’iterambere ry’Abanyarwanda.

Yakomeje ati “Dufite inshingano zo gukomeza kwiyubaka, tukubaka igihugu cyacu ndetse tugaharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Ibyo ntibyagerwaho mu gihe tugifite abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu Karere igihugu cyacu kirimo, hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse hakaba n’abagitinyuka kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri.”

Yakomeje asaba abakozi bo muri BNR gukomeza guharanira guteza imbere ubukungu bw’Igihugu kandi budaheza.

Ati “Dufite inshingano zo kurengera no gusigasira ubukungu bw’Igihugu, gukorana umuhate igihe cyose duharanira iterambere rirambye ry’igihugu cyacu. Turasabwa kwitanga uko bukeye n’uko bwije mu rugendo rutuganisha ku cyerekezo twihaye cyo kuba Banki Nkuru y’icyitegererezo ku Isi n’icyerekezo cy’igihugu cyacu cya 2050, dutanga umusanzu mu kubaka urwego rw’imari rutajegajega, ubudahangarwa bw’ubukungu bw’u Rwanda n’iterambere rirambye kandi ridaheza.”

Umukozi wa BNR watanze ubuhamya bwo kurokoka kwe, Aime Claude Ndayisaba, yagaragaje ko yongeye kugira ubuzima nyuma yo guhura n’Inkotanyi zamurokoye.

Yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yongeye gukomera akabasha kwiga ndetse no kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere, asaba Abanyarwanda gusenyera umugozi umwe.

Yagize ati “Ni ugushyira hamwe tugakorera igihugu cyatubyaye ariko tukarwanya na bariya bantu bifuza ko Jenoside yagaruka kandi ni twe musingi w’igihugu.”

Komiseri ushinzwe Ubushakashatsi, Iterambere, Kubaka Ubushobozi n’Ishoramari muri IBUKA, Ndatsikira Evode, yagaragaje ko buri Munyarwanda wese afite inshingano zo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara.

Ku ruhande rw’imiryango y’abahoze ari abakozi ba BNR bagaragaje ko bashimira uko ikomeje kubaba hafi no kubafasha Kwibuka ababo bayikoreraga.

Abahoze bakorera BNR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira uko bavutse
Imiryango y'abahoze bakorera BNR bishwe muri Jenoside bashimye uko ubuyobozi bw'iyo banki bukomeza kubaba hafi no guha icyubahiro ababo
Abari abakozi ba BNR bunamiwe
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hukuziyaremye, yasabye abakozi bayo kugira uruhare mu kubaka ubukungu budaheza uwo ari we wese

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages