Komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugurura ry’amategeko imaze gusezerera abakozi icyenda bayikoreraga ku rwego rw’abahanga mu by’amategeko “Legal Expert”, nyuma yo gukoreshwa ikizamini kidasanzwe ku myanya bari basanzwemo yazamuriwe urwego kandi hari hashize ukwezi kumwe gusa bemejwe kuri iyo myanya.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ivugurura ry’amategeko yari isanzwe ifite abakozi bashinzwe amateko icyenda muri cumi na babiri bari bateganijwe.
Abakozi baratabaza
Ibaruwa abo bakozi icyenda basezerewe bandikiye Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yo ku wa 6 Kamena 2013, isaba kurenganurwa, igaragaza ko abo bakozi bashyizwe mu myanya ku buryo bukurikije amategeko bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi bakora mu nzego z’imirimo ya Leta hakoreshejwe ibizamini kuva muri Gicurasi 2012.
Abo banyamategeko bavuga ko kuva imyanya yabo yazamurwa mu nzego nk’uko Iteka rya Minisitiri w’intebe No 92/03 ryo ku wa 1 Werurwe 2013 rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’intebe No 53 ryo ku wa 14 Nyakanga 2012, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi ba Leta kuri bo bitigeze bizamurwa, ahubwo hagikurikizwa iteka rya Minisitiri w’intebe ryo mu 2012.
Ku birebana n’izamuka ry’imishahara abo bakozi bavuga ko Perezida wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugurura ry’amategeko, John Gara, yababwiye ko hazamuwe urwego hatigeze hazamurwa abakozi barukoragamo, ariko hazarebwa niba abari basanzwe bakora bujuje ibisabwa kuri iyo myanya.
Mu gihe ngo bari bagitegereje ibisabwa, batunguwe no kumenyeshwa ko bazakora ikizamini. Ubutumwa bubamenyesha ibyo bwabagezeho ku wa 17 Gicurasi nimugoroba nyuma y’amasaha y’akazi, ko bagomba gukora ikizamini ku wa 21 Gicurasi 2013 saa mbiri za mugitondo. Icyo kizamini ngo cyiswe ko ari ikizamini kidasanzwe “Special exam”. Bakomeza bavuga ko batangajwe no kubona barakoranye n’abari babiri bari baratsinze icyo abandi bahereweho akazi ariko batarabona amabaruwa abemerera gukora kubera amabwiriza ya MIFOTRA.
Bagira bati “Ikizamini twakoze ntigisanzwe koko. Baduhaye kwandika iteka no gusesengura irindi n’ikindi kibazo kibiherekeza. Ibyo bisabwa gukorwa mu masaha atarenze atatu. Itegeko si ikintu gikorwa uko kibonetse kose, risaba ubushishozi. Amanota yatangajwe nyuma y’iminsi 13 y’akazi ikizamini gikozwe mu gihe itegeko riteganya iminsi 10. Abari basanzwe mu kazi twese nta n’umwe wagejeje ku manota 70%. Bigaragaza ko gukoresha ikizamini hari ibyari bikihishe inyuma.” Abahawe ikizamini kidasanzwe bari bamaze umwaka bakora.
Abo bakozi basaba Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo ko icyo kizamini cyateshwa agaciro kuko cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, haba ku bakora ikizamini, igihe cyo kugikoreraho no kutamenyeshwa ikizamini kizakorwa.
Bavuga kandi ko mu kazi badakora inama zijyanye n’imigendekere myiza y’akazi, nta mahugurwa ajyanye n’umurimo wabo babona kandi ko Perezida wa Komisiyo avuga ko atemera uburyo banjijwe mu kazi.
Ubuyobozi bubivugaho iki?
Perezida wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugurura ry’amategeko, John Gara, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ibyo yakoze abyemererwa n’amategeko. Yagize ati “Dufite ibaruwa ya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo iduha uburenganzira bwo gukoresha ikizamini kidasanzwe abakozi bari basanzwe muri iyo myanya, ngo turebe niba koko bayirimo bafite ubushobozi, hanyuma abatsinze bahabwe ibyo bemererwa n’amategeko. Gukora icyo kizamini si ibyo twahimbye.”
Akomeza avuga ko nyuma y’ikosora abari basanzwe ari abakozi b’impuguke mu by’amategeko “Legal Experts” ikizamini cyabatsinze, kuko batashoboye kugeza ku manota 70%.
Umuyobozi ushinzwe imicungire y’abakozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Ntagungira Alexis, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko abo bakozi niba bumva bararenganye bagombaga kubanza kubimenyesha umuyobozi w’ikigo bakorera, atagira icyo abikoraho bakitabaza Komisiyo y’abakozi ba Leta.
Akomeza agira ati “N’ubwo bandikiye MIFOTRA, turabagira inama yo kwandikira Komisiyo y’abakozi ba Leta, na yo icukumbure niba barengana koko, barebe impamvu yabyo hanyuma ifate icyemezo.” Avuga ko icyemezo Komisiyo y’abakozi ba Leta ifashe kimenyeshwa MIFOTRA.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugururwa ry’amategeko yashyizweho n’Itegeko ngenga No 01/2010/ol ryo ku wa 09 Kamena 2010, ifite inshingano rusange kandi ihoraho yo gukurikirana ihindagurika ry’amategeko n’ivugururwa ryayo. Komisiyo ni urwego rw’Igihugu ruhoraho rufite ubuzimagatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu micungire y’abakozi n’umutungo. Igizwe n’Inama y’Abakomiseri, Biro ya Komisiyo n’Inama Ngishwanama. Abo bakozi bamaze gusezererwa ni ukuvuga ko Biro ya Komisiyo mu bakozi b’abanyamategeko nta n’umwe usigayemo.



















TANGA IGITEKEREZO