Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 14 Kamena 2024, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe bagamije kwigira hamwe amateka ya Jenoside.
Mu buhamya bwa Mukakabanda Juliet warokokeye i Murambi, yavuze uburyo Burugumesitiri Semakwavu yategetse ko Abatutsi bo muri komini Nyamagabe n’inkengero zayo bahahurizwa kugira ngo bazakunde babone uko babarimbura.
Yagaragaje uko bishwe n’inzego z’umutekano zari zishinzwe kurinda abaturage zirimo abapolisi, abarinzi ba gereza, abasirikare n’abandi bategetsi kandi bafatanyije n’Interahamwe.
Umuyobozi Mukuru wa QT Global Software, Ruzibuka Vincent, yavuze ko baha agaciro ibihe byo kwibuka ari nayo mpamvu bafashe urugendo rwo kujya ku Rwibutso rwa Murambi rufite amateka yihariye cyane ko abagize iki kigo biganjemo abakiri bato bari munsi y’imyaka 30.
Ati “Kuri twe Kwibuka si umuhango ahubwo ni amasomo, ni uburere, mbese ni uburyo bwo kugira ngo uru rubyiruko dufite uyu munsi rutazateshuka rukazakora nk’ibyo urwo mu 1994 rwakoze.’’
“Urubyiruko ni abantu bari mu kigero gishukika cyane, iyo batabonye amahirwe ya politiki nziza yubaka bashobora kuyoboka isenya Igihugu. Ariko kandi niyo bayobowe neza barubaka kandi ingero turazifite z’abahagaritse Jenoside bakanacyubaka muri iyi myaka 30 ishize.’’
Ruzibuka yakomeje avuga ko bakereye urugamba rwo guhinyuza abaharabika u Rwanda.
Ati “Uru rugamba rw’abasebya u Rwanda, aho basigaranye gusa ni ku mbuga nkoranyambaga. Twiyemeje rero gukuba kenshi imbaraga dushyira mu kubahashya, tugaragaza ibyiza Igihugu kigezeho kandi tuzabatsinda.’’
Iyubu Solange na Iradukunda Nicolas bakora muri QT Global Software, nabo babwiye IGIHE ko nyuma yo gusura uru Rwibutso batahanye ingamba zo kwifashisha ikoranabuhanga bize banakoramo buri munsi, bahinyuza abakigerageza guhakana no gupfobya Jenoside ndetse bakabikora mu mwanya wabo n’uw’abatabisobanukiwe kubera ubumenyi buke.
Iradukunda yagize ati “Ubusanzwe akazi kanjye ni ukurwanya ibitero by’ikoranabuhanga mu buryo bwa tekinike, none nshingiye ku byo mbonye i Murambi, bimpaye imbaraga zo kurushaho kurwanya ibitero byo ku mbuga nkoranyambaga no kuri murandasi biharabika u Rwanda.’’
“Murabizi iby’amaraporo amaze iminsi asohoka. Izo mbuga tugomba kuzijyaho tugashyira ukuri hanze kuko ari natwe turi mu Gihugu, niba hari icyo bavuze basebanya, ukabasubiza ubatsindisha ukuri kw’ibimenyetso.’’
QT Global Software ni kompanyi y’Abanyarwanda yatangiye mu 2016, ikora mu bijyanye na serivisi z’ikoranabuhanga ku bigo bya Leta n’ibyigenga, ikaba ifite abakozi 70 bahoraho bakoramo imirimo y’ikoranabuhanga biganjemo cyane urubyiruko, ndetse ikanagira abandi bakozi badahoraho, bunganira iyo akazi kabaye kenshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!