00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 19.000 bo mu Burengerazuba basubijwe mu ishuri mu mwaka umwe

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 13 May 2026 saa 02:44
Yasuwe :

Abana barenga ibihumbi 19 basubijwe mu mashuri bigizwemo ingaga z’urubyiruko n’abagore zishamikiye Muryango FPR-Inkotanyi.

Ni nyuma y’uko abagize izi ngaga babonye ko guta ishuri kw’abana bibagiraho ingaruka zirimo ubuzererezi, ubukene no guterwa inda bakiri bato, bashyize imbaraga mu gushaka no gusubiza mu ishuri abana baritaye bituma babasha gusubiza mu ishuri abana barenga ibihumbi 19 mu ishuri.

Ni bimwe mu byatangarijwe mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi, yabereye mu Karere ka Karongi, nyuma y’umunsi umwe habereye iy’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uyu muryango.

Ni inteko rusange zibaye mu gihe mu mwaka ushize wa 2025, ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abangavu baterwa inda wiyongereye uva kuri 5% mu 2020, ugera kuri 8% mu 2025.

Komiseri ushinzwe iterambere ry’abagore mu Muryango FPR-Inkotanyi, akaba n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko, Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko ubwo bushakashatsi bwanerekanye ko abangavu batize ari bo baterwa inda kurusha abize.

Ati “Abangavu baterwa inda 23% ni abatarize, 14% ni abarangije amashuri abanza, 4% ni abarangije amashuri yisumbuye. Turasaba urubyiruko ko bashishikariza abana bose kwiga”.

Tuyisenge Verenne yavuze ko mu mpamvu zituma abana bata amashuri harimo amakimbirane yo mu miryango no kubura ibikoresho by’ishuri.

Ati “Hari byinshi byagezweho nk’urubyiruko tugomba gusigasira. Hari amashuri yubatswe. Icyo tugiye gukorwa nk’urubyiruko icya mbere ni ukumenya abo bana batiga tukabafasha gukuraho imbogamizi zituma bava mu mashuri, kugira ngo basubiremo bige batekanye”.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, Dushimimana Innocent, yavuze ko kuva uyu mwaka w’ingengo y’imaze watangira mu mezi 11 ashize bakoze ibikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwizigamira bwatumye abarenga 400 bafungura konti mu bigo by’imari.

Uru rubyiruko kandi rwateye ibiti bivangwa n’imyaka n’ibiti by’imbuto byose hamwe birenga 38.300 mu rwego rwo kurwanya isuri, kubungabunga ibidukikije no kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abatuye Intara y’Iburengerazuba aba basore n’inkumi bubatse ubwiherero 1.812, banasana inzu 314 z’abatishoboye.

Mu guhangana n’ubuzererezi, basubije mu ishuri abana 2.195 wakongeraho abana 16.872 basubijwe mu ishuri n’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi bose hamwe bakaba 19.067.

Mu Ntara y’Iburengerazuba habarurwa urubyiruko 754.345 rugizwe n’abari hagati y’imyaka 16 na 30.

Abagize Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi biyemeje gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages