00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana 40 basoje ingando zateguwe na Fitnesspoint

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 August 2026 saa 08:28
Yasuwe :

Abana 40 basoje ingando zateguwe n’inzu y’imyitozo ngororamubiri ya Fitnesspoint, nk’abitwaye neza mu mukino wa karate bazamurwa mu ntera bahabwa imikandara mishya.

Izi ngando zatangiye tariki ya 10 Nyakanga zisozwa ku wa 22 Kanama 2026.

Sebanani Hardi uhagaraririye iki gikorwa, yavuze impamvu yo kuzitegura nuko zagenze.

Ati “Impamvu y’izi ngando kwari ugufasha abana kutirirwa mu bitabafitiye umumaro. Nko muri Karate abana bitwaye neza bose bazamuwe mu ntera ariko twatanze imikandara kugeza ku bururu.”

Yakomeje agaragaza umusaruro wazivuyemo.

Ati “Ababyeyi batubwiye ko babonye impinduka ku bana babo, ikinyabupfura cyariyongereye, bashobora gukorera kuri gahunda no gukorera hamwe, ikindi kandi bagira imbaraga z’umubiri.”

Isimbi Pamella uri mu babyeyi bari bafite abana muri izi ngando yashimye ko zabafashije guhangana n’imbogamizi bahura nazo.

Ati “Nk’ababyeyi dufite imbogamizi muri iyi minsi kuko ibyo twe twakoraga kera nko gukina ikibariko, agapira n’ibindi bo ntabwo ariko bimeze kuko bari imbere ya televiziyo. Twishimiye cyane iyi gahunda kuko twifuza ko twazagira abana beza tuzaraga igihugu.”

Izi ngando zakozwe mu mikino itandukanye nka Karate, Koga, Imikino ngororangingo n’ibindi bikorwa birimo kwiga kubyina Gakondo, Gusoma ibitabo no Gukorera hamwe. Biteganyijwe ko kandi iyi gahunda izaba ngarukamwaka.

Abana bato biyerekanye muri Karate
N'abana bato ntibahejwe
Umuyobozi Mukuru akaba n'umwe mu bashinze inzu y'imyitozo ngororamubiri ya Fitnesspoint mu Rwanda, Ole Haugom yitabiriye isozwa ry'izi ngando
Sebanani Hardi uhagaraririye iki gikorwa, yashimye ko izi ngando zagenze neza
Abana berekanye ibyo bari bamaze ukwezi bigishwa
Bamwe mu babyeyi bafata amashusho y'urwibutso
Isimbi Pamella yagaragaje ko izi ngando zafashije abana babo kudahugira mu birangaza ahubwo ibiruhuko bikabyazwa umusaruro
Ababyeyi batandukanye bagiye gushyigikira abana babo
Abakobwa ni bamwe mu bigaragaje mu mikino njyarugamba
Izi ngando zasojwe hatangwa impamyabushobozi

Amafoto: Rugamba Alpha Bruno


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages