Ni ibihembo byatanzwe ku wa 8 Ugushyingo 2025. Hahembwe umwanditsi ukiri muto, uw’umugore, uw’umugabo, umwanditsi muri Afurika ndetse n’umwanditsi w’ibihe byose.
Akimana Divine wegukanye igihembo cy’umwanditsi mwiza ukiri muto, avuga ko ari ubwa mbere ahembwe, akanasobanura impamvu igitabo cye yise ‘Scars that shape us’ cyatumye atsinda.
Ati “Ibyo nashakaga mbigezeho. Iki gitabo nagisohoye mu 2020, mu rwego rwo kugira ngo ntange ihumure ku bantu babanye mu makimbirane, mbereke ko hari icyizere cy’ejo hazaza.”
Kayitesi Judence wahawe igihembo cy’umwanditsi mwiza w’umugore, yavuze ko kwandika ibitabo ari umurimo utoroshye ariko ushoboka cyane no ku bagore.
Ati “Abagore bagira imirimo myinshi, harimo kubyara, kurera, kwita ku rugo n’indi mirimo isanzwe. Usanga rero bigoye ko babona umwanya wo kwandika ibibarimo. Ariko ndagira ngo mbabwire ko ari abantu bakomeye cyane kuko ikintu cyose bashaka kugeraho bakigeraho, bityo ntibakwiriye kwitinya.”
Mugesera Antoine ni we wabaye umwanditsi mwiza w’ibihe. Mu myaka irenga 20 amaze yandika, azwiho kwandika ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda n’imibereho yaranze Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
Ati “Banshajishije neza. Natangiye kwandika ibitabo niga muri kaminuza, mba umukozi wa leta imyaka irenga 15 nabwo nandika ibitabo, na nyuma yaho narakomeje ndandika.”
“Byageze n’aho hari ibyo ntasohoye mu mazina yanjye, nk’ibivuga ku madini nkabishyira mu mazina ya papa ngo ntazakomeza kugirana ibibazo na bo.”
Akomeza avuga ko kwandika ibitabo bingana no kwiga kuko umuntu yandika ku bushakashatsi yakoze, ibituma amenya byinshi ku byo yashakaga kwandikaho ndetse agasangiza ubwo bumenyi abandi bazasoma ibyo yanditse.
Umuyobozi Mukuru wa Bridgevision, Joe E. Sully, yavuze ko bategura ibi bihembo mu rwego rwo gushishikariza abantu cyane cyane abo muri Afurika kwandika ibitabo.
Ati “Ibi bihembo bigenewe Abanyarwanda gusa, ariko twaje kubona ko no muri Afurika muri rusange bikenewe, ari na yo mpamvu mu byiciro twahembaga hiyongereyeho n’umwanditsi mwiza muri Afurika. Intego ni uko Abanyafurika babyitabira n’abandi bo ku yindi migabane, bikaba ibihembo mpuzamahanga.”
Abandi bahawe ibihembo barimo Adut Loi Akok watwaye igihembo cy’umwanditsi mwiza muri Afurika, na Dr. Christian Ntizimira wahawe igihembo cy’umwanditsi mwiza w’umugabo.
Ibi bihembo bya ‘Radiate Rwanda Literacy Excellence Awards’ bibaye ku nshuro yabyo ya kabiri, byatangiye gutangwa mu 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!