Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Kamena 2026, mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryitabiriwe n’abagera kuri 2.000 barimo abanyeshuri, urubyiruko rutari mu mashuri, ababyeyi cyangwa abarera abana, abayobozi muri Guverinoma, abo mu nzego zifata ibyemezo, abafatanyabikorwa mu iterambere, sosiyete sivile, abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere n’abandi.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagaragaje ko iyo umwana w’umukobwa atewe inda, ari uguhekura igihugu.
Yakomeje ati “Iyo umwana w’umukobwa atewe inda, ibyo ubwabyo ni icyaha. Ni uguhekura igihugu ariko biba bifite ibindi byabibanjirije ndetse byashoboraga gukumirwa bitaravamo ko umwana aterwa inda. Umukoro wo kurandura iki kibi ni uwacu twese.”
Minisitiri Dr. Nsanzimana yasobanuye ko abana b’abakobwa baterwa inda ari bo bagira ibyago byinshi byo gupfa babyara, abana babo bakaza ku mwanya wa mbere ku kuvuka batagejeje igihe, bakanagira imibare minini yo kuzagwingira.
Ati “Kwa muganga ni bo dufite bagira ibyago byinshi byo gupfa babyara. Abo bana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 19 ni bo bari ku mwanya wa mbere wo gupfa babyara kuko umubiri wabo uba utarakura ngo witegure gutwita. Bimwe mu bice bigize aho umwana akurira n’aho avukira biba bitaritegura bikwiriye.”
Yasobanuye ko ⅓ cy’abana bavuka batagejeje igihe na ⅓ cy’abana bagwingira usanga ari abana babyawe n’abangavu babyaye bari munsi y’imyaka 19.
Ati “Ikibazo ntabwo kigarukira ha handi wowe watwise cyangwa wowe wateye inda, kiba uruhererekane ry’umuryango n’igihugu.”
Yagaragaje ko hari ibintu bitanu bitera ukwiyongera kw’inda ziterwa abangavu birangajwe imbere no kutiga cyangwa kwiga ugata ishuri.
Ubushakashatsi bwa DHS 2025 bugaragaza ko abana b’abakobwa batarangije amashuri abanza bafite ibyago byo kubyara byikubye gatanu ugereranyije na bagenzi babo barangije amashuri yisumbuye.
Abarangije amashuri yisumbuye ababyara muri bo ni 4% batwita bari munsi y’imyaka 19 mu gihe bagenzi babo ibyago byabo ari 21%.
Ati “Kwiga rero no kwigisha ni urukingo ruturinda gutwita ku bana b’abangavu imburagihe.”
Icya kabiri ni ukutamenya cyangwa kugira amakuru atari yo. Yasobanuye ko hakiri ibihuha bishingiye ku myumvire itari yo mu rubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no gukora imibonano mpuzabitsina.
Ati “Hari amabwire n’ibintu biri mu muco byo kubeshya, binakorwa n’ababa bagamije kubashora muri byo bagamije kubaha amakuru atari yo. Kutamenya no kugira abajyanama babi.”
Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko ingingo ya gatatu ari ikigare urubyiruko rugenderamo, abasaba kujya babanza guhitamo neza inshuti bagendana.
Ingingo ya kane ni ubukene kuko usanga hari ababwuririraho bagashora urubyiruko mu bikorwa bibi.
Ati “Buriya nta muntu ushobora kunyagirwa atagiye mu mvura. Watwara inda se utagiye mu busambanyi? Kandi uko ubujyamo igihe kirekire ni ko gutwara inda biza. Umuntu ukubwira ngo aguhe telefoni hanyuma agusigire telefoni ubuzima bwawe burangirire muri cya kiraro, inyungu irimo ni iyihe? Ntayo.. Ni imibare mibi, ni amahitamo mabi.”
Yagaragaje ko ingingo ya gatanu ari ihohotera rishingiye ku gitsina, ari na yo mpamvu rikwiye kurwanywa bikomeye.
Umuyobozi wa Isange One Stop Center, Shafiga Murebwayire, yasobanuye ko akenshi gutera inda abangavu bituruka ku cyaha cyo gusambanya abana, kandi ari icyaha kidasaza.
Yagaragaje ko hari ubwo haba imbogamizi zituma abasambanyijwe badahabwa ubutabera zirimo ibura ry’ibimenyetso bifatika, guhishira ababikoze no kudatanga amakuru ku gihe.
Umwarimu muri Kaminuza, Prof. Clémentine Kanazayire, yerekanye ko ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu gutanga uburere bwiza ku bana ariko n’abana bakagira uruhare mu kwitwararika no kubungabunga ubuzima bwabo.
Yasabye ababyeyi kubaka isano y’amarangamutima, imibanire n’ubumwe ku buryo bizabafasha kumva neza ibyo ababyeyi babigisha n’inama babagira kuruta uko bayoboka ibyo abo hanze.
Ikibazo cyakemurwa gite?
Minisitiri Dr. Nsanzimana yasobanuye ko guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu byagerwaho ari uko nta mwana w’umukobwa uva mu ishuri atararangiza nibura amashuri yisumbuye.
Ati “Iki cyonyine, kigira umusaruro wo kugabanya hafi 70% byo kugabanya inda ziterwa abangavu.”
Ikindi ni ukubona serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Dr Nsanzimana yasobanuye ko aho cyagiye gikoreshwa cyagiye kigira nibura uruhare rwa 50% mu kugabanya inda ziterwa abangavu.
Yerekanye ko itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, zirimo ingingo yemerera abangavu guhabwa serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, rizagira uruhare rukomeye kandi izo serivisi ziri kwegerezwa abaturage ku bigo nderabuzima.
Yanasobanuye ko urubyiruko rukwiye guhabwa amakuru y’ukuri, bigizwemo uruhare n’ababyeyi, abarezi n’abana.
Dr. Sabin Nsanzimana yasabye urubyiruko kurangwa n’ikinyabupfura, kwirinda inda ziterwa abangavu, kwirinda ingeso mbi no kwiyitaho.
Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare urazamuka cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019, na ho mu 2020 bagera kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 na ho mu 2023 uba 19.406, mu 2024 baba 22.454.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!