Uretse iyo mirwano yabaye kuri uyu wa Kane, habaye ukundi gushyamirana hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba z’Abanya-Uganda hamwe n’undi mutwe w’inyeshyamba, kwaguyemo abandi bantu umunani.
Nk’uko Daily Monitor yatangaje, Umuyobozi mu gace ka Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Donat Kibwana, yavuze ko ubwato bw’ingabo za Congo zari zicunze umutekano zagabweho igitero n’ubwato bw’ingabo za Uganda mu mazi yo ku ruhande rwa Congo.
Yakomeje agira ati “Ubwato bw’ingabo za Uganda bwibiye maze abasirikare bane n’abasivili batatu ba Uganda bitaba Imana. Ku ruhande rwa Congo, umusirikare umwe n’umusivili umwe bakomeretse.”
Ntabwo haratangazwa amakuru arebana n’iki gitero, aturutse mu ruhande rwa Uganda by’umwihariko.
Kibwana yavuze ko imirwano ya hato na hato hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi yatangiye kuba mu ntangiro z’uku kwezi. Ku wa Gatatu nibwo inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi abarobyi 18 b’Ababanye-Congo bari mu mirimo yabo y’uburobyi.
Kuri uyu wa Kane kandi mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare muri Uganda, abasirikare batatu b’umutwe Mai-Mai bishwe mu gace ka Kanyihunga kari mu birometero 50 uvuye mu Majyaruguru y’ikiyaga cya Edward, ubwo bashakaga gutera abasirikare ku kigo cyabo.
Kuva mu myaka ya 1990, mu Burasirazuba bwa Congo hakunze kuvugwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa ryakorwaga n’umutwe w’inyeshyamba wa ADF (Allied Democratic Forces), washinzwe n’abayisilamu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.



















TANGA IGITEKEREZO