Ni ubutumwa baherewe mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu wizihijwe kuri uyu wa 13 Kamena 2023, ku rwego rw’igihugu wizihirizwa mu Mujyi wa Kigali.
Insanganyamatsiko yawo y’uyu mwaka igira iti ‘‘Kudahezwa ni imbaraga’’.
Ibi birori byitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, Umuyobozi w’Umuryango w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, OIPPA, Dieudonné Akimaniduhaye, Uwahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima (OMS), Dr. Admiral Ncube n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Dr. Betty Nasiforo Mukarwego.
Witabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa batandukanye ba NUDOR na OIPPA, abantu bafite ubumuga bw’uruhu barimo n’ababarizwa muri OIPPA, inshuti n’abo mu miryango yabo baje kwifatanya na bo muri ibi birori n’abandi.
Ibi birori byabaye umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho ndetse no kurebera hamwe ibikiri imbogamizi mu iterambere ry’abantu bafite ubumuga bw’uruhu, kugira ngo hashakirwe hamwe umuti wabyo.
Umuyobozi wa NUDOR, Dr. Betty Nasiforo Mukarwego, akaba anafite ubumuga bwo kutabona, yibukije ko abafite ubumuga burimo n’ubw’uruhu bafite ubushobozi bwo gukora ibyo abandi bakora bityo kwo badakwiye kwimwa cyangwa ngo biyime amahirwe yo gukora ibyo bashoboye.
Ati ‘‘Natwe tuzafatanya n’abandi twubake igihugu cyacu. Ntabwo ari ukuvuga ngo dufite ubumuga ntacyo dushoboye (...) nk’abantu bafite ubumuga bw’uruhu murashoboye, mufite imbaraga zo gukora’’.
Muri ibi birori kandi hari abahawe umwanya batanga ubuhamya, Nyirahabiyambere Divine wabyaye abana batatu bafite ubumuga bw’uruhu avuga uko yakiriwe muri OIPPA bikamukura mu bwigunge yaterwaga n’ababatoterezaga.
Ati ‘‘Byari bigoye cyane kubyara umwana ufite ubumuga bw’uruhu (…) imiryango yaratwanze, inshuti ziraduheza turihangana, ariko tugeze muri OIPPA twasanze ari ibintu byiza cyane baratwakiye’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko NCPD igiye gukorana na NUDOR bakubakira ubushobozi Umuryango OIPPA ubu ukorera mu turere turindwi tw’igihugu, ukagera no mu tundi ku buryo abantu bafite ubumuga bw’uruhu bagihezwa bakanahura n’ibindi bibazo, bimenyekana bakitabwaho.
Ati ‘‘Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga rero muri rusange, tuzakomeza gufasha OIPPA mu rwego rwo kububakira ubushobozi, kugira ngo izanabashe no kugera mu turere twinshi dutandukanye tw’igihugu’’.
Ndayisaba yavuze ko OIPPA izubakirwa ubushobozi mu buryo butandukanye, harimo no kuyongerera ingengo y’imari.
Yanakebuye ababyeyi cyane cyane ab’abagabo babona umugore abyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu bakamutoteza, bakamwirukana cyangwa bagata urugo bavuga ko uwo mwana umugore yamubyaye ahandi, abibutsa ko kugira ngo umwana avukane ubu bumuga abikomora ku babyeyi bombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa OIPPA, Dr. Hakizimana Nicodème, yashimiye Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gukoraho imbogamizi abantu bafite ubumuga bahura nazo, asaba ko hanarebwa uko aba bantu hakongerwa umubare wabo mu bakora akazi ka leta kuko na bo bashoboye.
Ati ‘‘Yashyizeho amahirwe yo kwiga kuri bose. Uyu munsi hari abantu bafite ubumuga bw’uruhu bize ariko batarabona akazi. Leta ikwiye gufata abantu bafite ubumuga bw’uruhu bize ikabashyira mu mirimo ya leta’’.
Hakizimana akomeza agira ati ‘‘Ibyo bizatuma ababyeyi babona ko kubyara umwana ufite ubumuga bw’uruhu atari ikibazo, kuko aramutse yize leta ikamuha akazi, byo ubwabyo byakora ubuvugizi’’.
Imibare yo mu 2022 y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 1232 bafite ubumuga bw’uruhu.
Umuyobozi wa NCPD yabibukije ko u Rwanda rushyize imbere iterambere ridaheza inyuma umuntu n’umwe, bityo ko n’abantu bafite ubumuga bw’uruhu hakomeza gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bitabweho bagana ishuri mu buryo bubaha kwisanzura, bivuza neza kandi ku gihe, babona akazi mu nzego zitandukanye n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!