00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru barashishikarizwa itangazamakuru rizana amahoro

Yanditswe na

Ishimwe M. Bénigne

Kuya 8 June 2013 saa 11:19
Yasuwe :

Itangazamakuru rizana amahoro hatirengagije uruhare itangazamakuru ryagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni kimwe mu byaganiriweho mu nama yahuje Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta Search For Commun Ground (SFCG) Rwanda, ku bufatanye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Iyo nama yateguwe mu rwego rwo kugira ngo habe ikiganiro kirambuye hagati y’abanyamakuru, abahagarariye imiryango iharanira amahoro, abasobanukiwe amategeko y’itangazamakuru ku nshingano z’umunyamakuru mu kubaka (…)

Itangazamakuru rizana amahoro hatirengagije uruhare itangazamakuru ryagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni kimwe mu byaganiriweho mu nama yahuje Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta Search For Commun Ground (SFCG) Rwanda, ku bufatanye na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Iyo nama yateguwe mu rwego rwo kugira ngo habe ikiganiro kirambuye hagati y’abanyamakuru, abahagarariye imiryango iharanira amahoro, abasobanukiwe amategeko y’itangazamakuru ku nshingano z’umunyamakuru mu kubaka umuryango mugari, bibanda cyane ku itangazamakuru rizana amahoro batirengagije uruhare itangaza makuru ryagize muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ku wa 6 Kamena 2013, muri Hotel Umubano habereye yitabiriwe n’Abayobozi, abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye, abayobozi n’abarimu ba Kaminuza zigisha itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’abandi bakora itangazamakuru mu karere. Yigaga ku cyo itangazamakuru mu Rwanda ryakora ngo ryuzuze inshingano rifite ku muryango mugari ndetse n’icyo ryakwigira ku itangazamakuru ry’ibindi bihugu.

Mu biganiro bitandukanye byakozwe, hibanzwe ku bushobozi umunyamakuru afite mu gukemura amakimbirane no guharanira amahoro. Hagaragaye ko igihe itangazamakuru rikozwe nabi rishobora gushimangira urwango n’amakimbirane mu baturage, hifashishije amateka mabi y’itangazamakuru mu Rwanda, ariko ko kandi igihe rikozwe neza ryaba ingirakamaro mu kubaka amahoro n’ubwumvikane mu baturage.

Havuzwe ibintu umunyamakuru akwiye kwirinda mu gukora inkuru cyangwa kuyitangaza , harimo kwirinda ibitekerano (stereotypes), kwirinda amarangamutima n’izindi mvugo zateza amakimbirane, hibutswa ko umunyamakuru afite ubushobozi bwo gukemura amakimbirane akoresheje itangazamakuru, ibyo bakaba babigeraho igihe banonosora ibyo batangaza n’uburyo babitangaza.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa SFCG Rwanda, Kalisa Narcisse yavuze ko abanyamakuru bakwiye kwibuka inshingano zabo ari zo kwita ku bo batangariza amakuru, aho guharanira inyungu zabo bwite, bagaharanira kubaka amahoro mu baturage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages