00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamulenge ntibazahwema gusaba ubutabera bw’ababo biciwe mu nkambi ya Gatumba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 August 2017 saa 09:08
Yasuwe :

Uko umwaka utashye Abanyamulenge bari mu bice bitandukanye by’isi bateranira hamwe bakibuka ababo basaga 160 biciwe mu nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004, basaba ko abagize uruhare muri ubwo biwicanyi bahanwa.

Ubu bwicanyi bwakorewe Abanyamulenge bari bahungiye i Burundi mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ishyamiranyije Félix Mbuza Mabe na Mutsebutsi, abagera ku 166 bahaburira ubuzima naho abandi 160 barakomereka, ku itariki 13 Kanama 2004.

Ibi bituma Umuryango w’Abanyamulenge batuye hirya no hino ku isi bahurira hamwe bakibuka akarengane bagenzi babo bakorewe kugeza magingo aya ababigizemo uruhare bakaba batarigeze bahanwa. Abatungwa agatoki ni Agathon Rwasa wari Umuyobozi wa FNL na Metoussela Nikobamye uzwi ku izina rya Pasiteri Habimana wari umuvugizi wayo.

Umuhango wo kwibuka uyu mwaka wabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ukaba waranzwe n’indirimbo z’isanamitima, ubuhamya bw’abarokokeye i Gatumba n’ibiganiro ku mateka y’akarengane kakorewe Abanyamulenge mu bihe bitandukanye.

Umuyobozi uhagarariye umuryango w’Abanyamulenge i Kigali, Mujyanama Pio, yavuze ko bashaka ubutabera kandi ko batazaceceka kugeza bubonetse, asobanura ko impande eshatu zirimo leta y’u Burundi, iya Congo n’Umuryango w’Abibumbye zigomba kubigiramo uruhare.

Yagize ati “HCR igomba kugira uruhare mu gutanga ubutabera kuko abishwe bari mu maboko yayo; yabashyize ku mupaka w’igihugu bahunze kandi bitemewe; mu mategeko agenga impunzi hari ibirometero runaka bigomba kubahirizwa uvuye ku mupaka w’igihugu zihunze. Leta y’u Burundi na yo igomba gutanga ubutabera nk’igihugu cyari cyabakiriye kuko iyo ufite impunzi uba ufite inshingano zo kusirinda no kuzirengera; mu gihe zarenganye ziba ari inshingano zawe kuzishakira ubutabera. Leta ya Congo nay o igomba kubigiramo uruhare kuko bari abaturage bayo yari ishinzwe kurinda.”

Mujyanama yakomeje avuga ko ubushake buke bwa politiki ku mpande bireba ari bwo bwadindije ubutabera ariko ngo ntibazahwema kubuharanira.

Yagize ati “ Hariho ubushake buke bwa politiki, leta y’u Burundi nta mbaraga yabishyizemo kuko kugeza uyu munsi Agathon Rwasa ari mu bayobozi bakomeye mu Nteko Ishinga Amategeko, uwitwa Pasiteri Habimana ari mu nzego z’ubutasi; ni ukuvuga ko leta y’u Burundi iri mu babakingiye ikibaba kandi biyemereye ko ari bo bishe Abanyamulenge i Gatumba. Abandi twavuga abasa n’abagize igisebo cyo kunanirwa kurinda ababahungiyeho ni HCR na Congo yananiwe gukumira icyataumye bahunga.”

“Nta kindi dushaka ni ubutabera abakoze ibyaha bagahanwa. Ubutabera buraharanirwa, bushobora kuboneka none cyangwa nyuma y’imyaka 100 ariko icyo twizera ni uko tutazaceceka kugeza bubonetse.”

Mujyanama kandi yavuze ko kugeza ubu hari ibirego byatanzwe mu nkiko z’u Burundi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC n’ahandi.

Usibye Abanyamulenge biciwe i Gatumba muri uyu muhango wo kwibuka byagarutsweho ko na mbere bagiye bicwa mu bihe bitandukanye harimo abishwe mu 1964 mu ntambara yari igamije gukuraho Perezida Joseph Kasavubu mu 1964 n’uwari umukuru w’ingabo, Gen. Mobutu Sese Seko ataraba Perezida wa Zaire abandi bicwa mu 1965, 1966 na 1974.

Hari kandi abiciwe i Kabera mu ntambara ya Laurent Désiré Kabila yo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Mobutu, abibasirwaga cyane bakaba ari abagabo n’abasore ari na yo yatumye abagore benshi bapfakara barimo umubare munini w’abatuye i Muhanga mu majyepfo y’u Rwanda.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka bafashe umwanya wo kwibuka ababo biciwe mu nkambi ya Gatumba
Umuyobozi uhagarariye umuryango w’Abanyamulenge i Kigali, Mujyanama Pio, yavuze ko bashaka ubutabera kandi ko batazaceceka kugeza bubonetse
Dr Masengo Fedele ni umwe mu batanze ibiganiro muri uyu muhango wo kwibuka
Rimwe mu matsinda yafashije abitabiriye uyu muhango mu ndirimbo z'isanamitima
Umuyobozi uhagarariye umuryango w’Abanyamulenge i Kigali, Mujyanama Pio, aganira n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages