Ni umwiherero uzaba kuva ku wa 30 kugeza ku wa 31 Ukwakira, ukaba uzaba ubaye ku nshuro ya 12.
Uyu mwiherero nk’uko bisanzwe, witabirwa n’abayobozi bakuru, abakangurambaga ba FPR Inkotanyi, abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’i Burayi, abashoramari ndetse n’abandi b’ingeri zitandukanye bawutumirwzmo.
Uyu mwiherero uzaba ugizwe n’ibice bibiri harimo ikizibanda ku rubyiruko, aho ibi biganiro bizibanda ku kureba uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu kiganiro Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga n’Abanyarwanda baba mu mahanga muri FPR-Inkotanyi, Kanangire Christian yagiranye na IGIHE, yavuze ko bahisemo Umujyi wa Varsovie kubera ko ari igicumbi cy’aba Gen Z bo muri Diaspora Nyarwanda ituye i Burayi.
Ati “Uru ni rubyiruko rwagize amahirwe yo kwigira hanze ndetse rukunguka ubumenyi, rero icyo tuzaganiraho ni ukureba uburyo ubwo bumenyi bungutse bazabwifashisha mu gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.”
Yavuze ko hazabaho ibiganiro bizahuza urubyiruko n’abakuze, aho ruzerekwa indangagaciro ziranga abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kugira ngo na bo bazazikurane, bazabashe kuzisangiza abana babo muri rusange.
Kanangire yasobanuye ko impamvu uyu mwiherero witabirwa n’abandi batari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ari ukubera ko uyu muryango uhuza Abanyarwanda bose bifuza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu ndetse no guteza imbere Abanyarwanda.
Ati “Ni umuryango uhuza abiyemeje gukotana, gukotana kw’Abanyarwanda ni inshingano, cyangwa inshingano mboneragihugu, ni indangagaciro zikwiye kuba ziranga Umunyarwanda.”
Yakomeje avuga ko “Nta we Umuryango FPR-Inkotanyi uheza, twizera ko Umunyarwanda muzima ari uwifuza kugira itafari ashyira ku nyubako nini twubaka nk’igihugu, uwifuza gutanga umusanzu we mu buryo bushoboka kugira ngo igihugu kizagere ku iterambere rirambye.”
Kanangire yabwiye abanyamuryango batuye ku mugabane w’u Burayi ati “Turabakumbuye, nk’uko bisanzwe muze duhure turi benshi tuganire, twungurane ibitekerezo, tunasabane, inkoko ni yo ngoma i Varsovie. “



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!