Iki gikorwa cyakozwe nyuma y’uko bamwe mu bagize uwo muryango basuye u Rwanda mu bihe by’ikiruhuko, baganira n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ndetse n’abikorera.
Ibyo biganiro byabasigiye umukoro wo kurushaho kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu, aho basanze bakwiye kugira uruhare muri zimwe muri gahunda za Leta zirimo Ejo Heza, kugira uruhare mu mishinga y’u Rwanda no gufasha abatishoboye.
Nyuma yo gusubira muri Australia, ubuyobozi bwa RCA Victoria Australia Incorporated buyobowe na Dr Enid Muragira n’abandi banyamuryango bafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza Abanyarwanda batishoboye badafite ubushobozi.
Mu rwego rwo gutangiza iyo gahunda bahereye ku Karere ka Gatsibo, aho abaturage 500 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.
Perezida wa RCA Victoria Australia Incorporated, Dr Enid Muragira, yavuze ko icyo gikorwa ari intangiriro y’umushinga mugari ugamije gutuma Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare rugaragara mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Yagize ati “Gahunda ni ukwagura inkunga yacu tukagera no mu tundi turere dutandukanye mu gihugu, ku buryo twizeye ko hari igihe tuzasanga twarageze henshi, tukisanga muri buri karere mu gihugu cyacu.”
Ubuyobozi bw’uyu muryango bugaragaza ko icyerekezo cyawo ari ukubaka ubufatanye burambye hagati y’Abanyarwanda baba mu mahanga n’abari mu Rwanda, binyuze mu bikorwa bifatika biteza imbere imibereho y’abaturage.
Mu bikorwa uteganya gushyira imbere mu myaka iri imbere harimo gukomeza kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, gutera inkunga uburezi bw’abana batishoboye no gushyigikira urubyiruko n’abagore binyuze mu mahugurwa no kubafasha kwihangira imirimo.
Hari kandi gukorana n’inzego z’ibanze mu gutoranya imishinga ifitiye abaturage akamaro bagiramo uruhare, gutanga ubutabazi mu bihe by’ibiza n’andi majje hame no guteza imbere umuco nyarwanda.
Abagize uwo muryango bavuga ko intego yabo ari uko ibikorwa byabo bitarangirira ku gutanga ubufasha bw’igihe gito, ahubwo bikavamo gahunda ihoraho itanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry’u Rwanda, ishingiye ku bumwe, urukundo n’iterambere rirambye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!