00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Niger bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 May 2026 saa 11:32
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Niger ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Gicurasi 2026, kibera muri Radisson Hotel i Niamey. Cyitabiriwe n’abantu bagera ku 140 barimo Abanyarwanda, abahagarariye ibihugu byabo muri Niger, abagize Guverinoma, abahagarariye amashami ya Loni n’imiryango mpuzamahanga muri Niger, sosiyete sivile n’inshuti z’u Rwanda.

Guverinoma ya Niger yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Souleymane Issakou.

Souleymane Issakou yashimiye umuryango w’Abanyarwanda muri icyo gihugu watanze ubutumire mu kwifatanya igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe barimo byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi anashima umubano w’ibihugu byombi ukomeje gushinga imizi.

Souleymane kandi yashimye uruhare rw’Inkiko Gacaca mu kurangiza imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere igihugu cyagezeho.

Yanashimye kandi ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, yemeza ko abandi banyafurika bakwiye kubwigiraho.

Uwahagarariye Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa FAO, AI Hassan Cissé, yatanze ubutumwa bwa Loni muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwera Denise yatanze ubuhamya bw’uko ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byagaragaraga, mbere yayo ku buryo iyo amahanga aza kugira icyo akora, itari kuba.

Abanyarwanda baba muri Niger bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda bo muri Niger bagaragarije Isi uko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye amahanga arebera
Abanyarwanda baba muri Niger bongeye kuzirikana ubukana Jenoside yakoranywe, baha icyubahiro abishwe bazira uko bavutse
Hacanwe urumuri rw'icyizere
Igikorwa cyo Kwibuka cyitabiriwe n'abarenga 140
Abantu batandukanye bitabiri igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages