00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Nigeria bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa kurwanya abayipfobya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 April 2017 saa 09:31
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Nigeria n’inshuti zabo, bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 7 Mata 2017, mu mujyi wa Abuja.

Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria, cyitabirwa n’abanyacyubahiro benshi barimo uwari uhagarariye Guverinoma ya Nigeria, Ambasaderi Iliya Nuhu, abahagarariye ibihugu byabo muri Nigeria, abanyarwanda baba muri Nigeria n’abandi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi yibanze ku kababaro Abatutsi banyuzemo, ubwo Leta yariho yateguraga ikanashyira mu bikorwa Jenoside, mu gihe Umuryango Mpuzamahanga wareberaga, ndetse na bimwe mu bihugu by’ibihangange.

Yavuze kandi ku bushishozi bwa Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yahagaritse jenoside, mu kongera gutanga icyizere cy’ubuzima kuri buri wese, ubu u Rwanda rukaba ari igihugu gifite icyerekezo gitangaza amahanga.

Yagarutse kandi ku nsanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23, asaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, ndetse n’abagamije gusenya ibyiza byagezweho.

Uwari uhagarariye Nigeria yavuzeko igikora cyo kwibuka gifasha ibihugu n’abanyafurika by’umwihariko gusubiza amaso inyuma, bagaharanira kwirinda icyatuma hongera kubaho jenoside ukundi.

Ambassaderi Salaheddine Abbas Ibrahima uyoboye ihuriro ry’Abahagarariye ibihugu by’Afurika muri Nigeria, yavuze ko kwibuka bifite akamaro gakomeye, kuko bifasha mu gukomeza kurwanya icyazatuma Jenoside yongera kubaho ahandi.

Abitabiriye uyu muhango mu mwanya wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi
Ambasaderi w'u Rwanda, Stanislas Kamanzi ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages