Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria, cyitabirwa n’abanyacyubahiro benshi barimo uwari uhagarariye Guverinoma ya Nigeria, Ambasaderi Iliya Nuhu, abahagarariye ibihugu byabo muri Nigeria, abanyarwanda baba muri Nigeria n’abandi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi yibanze ku kababaro Abatutsi banyuzemo, ubwo Leta yariho yateguraga ikanashyira mu bikorwa Jenoside, mu gihe Umuryango Mpuzamahanga wareberaga, ndetse na bimwe mu bihugu by’ibihangange.
Yavuze kandi ku bushishozi bwa Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yahagaritse jenoside, mu kongera gutanga icyizere cy’ubuzima kuri buri wese, ubu u Rwanda rukaba ari igihugu gifite icyerekezo gitangaza amahanga.
Yagarutse kandi ku nsanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23, asaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, ndetse n’abagamije gusenya ibyiza byagezweho.
Uwari uhagarariye Nigeria yavuzeko igikora cyo kwibuka gifasha ibihugu n’abanyafurika by’umwihariko gusubiza amaso inyuma, bagaharanira kwirinda icyatuma hongera kubaho jenoside ukundi.
Ambassaderi Salaheddine Abbas Ibrahima uyoboye ihuriro ry’Abahagarariye ibihugu by’Afurika muri Nigeria, yavuze ko kwibuka bifite akamaro gakomeye, kuko bifasha mu gukomeza kurwanya icyazatuma Jenoside yongera kubaho ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO