Iki gikorwa cyitabiriwe n’abagize umuryango nyarwanda, abahagarariye Leta ya Nouvelle-Zélande, abadipolomate, abashinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Iki gikorwa cyatangijwe no gucana urumuri rw’icyizere bikozwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda, rufatanyije n’abitabiriye igikorwa, nk’ikimenyetso cyo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside.
Hakurikiyeho umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande, Uwamahoro Rehema, yagaragaje ko ari ngombwa kwibuka amateka mabi igihugu cyanyuzemo, anashimangira ko Abanyarwanda bagomba gukomeza ubumwe no kurwanya abahakana Jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo.
Yasabye buri wese kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza hatarangwa n’urwango, anunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yanasabye kandi buri wese kurengera ukuri n’ubumuntu mu buzima bwa buri munsi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore akaba anaruhagarariye muri Nouvelle-Zélande, Innocent B. Muhizi, na we yagejeje ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa, asobanura ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana.
Yanagaragaje impungenge ku ikwirakwizwa rikomeje ry’ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Yashimiye byimazeyo ingabo za RPA Inkotanyi, zayobowe na Perezida Paul Kagame, zahagaritse Jenoside.
Yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda kwigira ku mateka kugira ngo rwubake ejo hazaza heza harangwa n’ubumwe n’iterambere.
Mu bandi batanze impanuro harimo Lady Clare de Lore, Uhagarariye u Rwanda nk’Umuyobozi w’Icyubahiro (Honorary Consul General) muri Nouvelle-Zélande, washimiye abitabiriye iki gikorwa.
Yagaragaje ko nubwo Isi ivuga “Ntibizongere kubaho ukundi (Never Again)”, Jenoside n’ihohoterwa bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’Isi, asaba buri wese gukomeza kugira uruhare mu kubirwanya.
Abitabiriye uyu muhango bagejejweho umuvugo wo kwibuka wavuzwe n’umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande, ndetse hanerekanwa amashusho agaragaza urugendo u Rwanda rwanyuzemo kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ku iterambere rumaze kugeraho uyu munsi.
Umuyobozi Uhagarariye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Nouvelle-Zélande, yagaragaje ko iki gihugu cyagize uruhare rukomeye mu kuba mu bya mbere byemeje inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi Jenoside mu Muryango w’Abibumbye.
Yashimangiye ko kwibuka ari umusanzu ukomeye mu gukumira Jenoside n’ibyaha bisa na yo, anasaba buri wese kugira uruhare kugira ngo intero ya ‘Ntibizongere kubaho ukundi’ ibe impamo.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 i Auckland cyasojwe hashimangirwa ubutumwa bw’ubumwe, kwibuka no gufata inshingano, hagamijwe gukomeza kurwanya Jenoside, urwango n’akarengane aho ari ho hose ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!