Ni amafaranga RSSB yakiriye kuri uyu wa 2 Nyakanga 2023 mu muhango Abanyarwanda baba muri Zimbabwe bari bahagarariwemo na Vincent Nzagira.
Uyu muhigo wo kwishyurira Mituweli abagera ku bihumbi bine, wahizwe ku wa 5 Gashyantare 2023 ubwo Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe yifatanyaga n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda.
Icyo gihe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe na Botswana, James Musoni, yashimiye Abanyarwanda bitabiriye ibyo bikorwa ndetse anerekana ko bigishoboka ko umuntu yaba intwari no mu gihe akiriho cyane cyane mu kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.
Yagarutse ku butwari bwa Perezida Paul Kagame aho yagaragaje ko kuva mu gihe cyo kubohora igihugu kugeza ubu, imiyoborere ye irangwa no kwitangira abandi ndetse ubuhanga bwe muri icyo gihe cyose bwatumye u Rwanda n’Abanyarwanda bagira agaciro.
Yashishikarije Abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu ko na bo bagomba kurangwa n’ubutwari aho bari hose bahesha igihugu cyabo agaciro bagahora bafatanya n’abandi kugiteza imbere mu buryo bwose bushoboka.
Uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Zimbabwe, Ntirenganya Prosper, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu ku bijyanye na politiki iha agaciro n’umwanya Abanyarwanda aho bari hose kw’Isi nabo bakaba bagira umusanzu batanga ku gihugu.
Mu butumwa RSSB yanyujije kuri Twitter, yashimiye Abanyarwanda baba muri Zimbabwe “kuri iyi nkunga batanze mu gushyigikira Ikigega cy’Ubwisungane mu kwivuza."
Uretse gutangira Mituweli bagenzi babo bagera ku 4000, Abanyarwanda batuye muri Zimbabwe kandi biyemeje kwigisha abana bavukiye muri icyo gihugu Ikinyarwanda n’indangagaciro ziranga Abanyarwanda bagakura bazi ibyiza by’igihungu cyabo cy’inkomoko n’ibindi bigamije guteza imbere igihugu.
Mu myaka umunani ishize RSSB ihawe inshingano zo gucunga Ikigega cya Mituweli, cyateye imbere mu buryo bufatika.
Umuyobozi wa RSSB, Regis Rugemanshuro aherutse kubwira IGIHE ko hari ibiri kuganirwaho kugira ngo ikigega cya mituweli cyongererwe ubushobozi binyuze mu kongera amafaranga ashyirwamo n’indwara zishingirwa zikiyongera.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!