00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Ottignies-Louvain-la-Neuve bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 3 May 2026 saa 09:58
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango w’Abanyarwanda n’inshuti zabo mu Bubiligi wateguye ibikorwa byo Kwibuka mu mijyi itandukanye irimo Bruxelles, Liège, Bruges, Namur na Ottignies-Louvain-la-Neuve.

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve ni wo wakozwemo igikorwa cyo kwibuka.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Cédric Du Monceau wari uhagarariye Meya w’Umujyi, Perezida wa Ibuka Mémoire & Justice- Belgique, Twagira Mutabazi Eugène, umuhuzabikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Ottignies-Louvain-la-Neuve, José Maria Claudel Jabo, abanyapolitiki n’abandi bayobozi batandukanye.

Ibikorwa byo Kwibuka byatangijwe n’umwanya wo kuzirikana no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso ruri ahazwi nka Place des Sciences, hagaragazwa akamaro ko gusigasira ukuri kw’amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu butumwa bwatanzwe na Ngizwenayo Iris Kiara yagaragaje ko ari inshingano za buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango.

Nyuma yaho, hakurikiye urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri Place des Sciences rugana ku Grand-Place, mu ituze no kuzirikana abishwe muri Jenoside .

Ni urugendo rwahuje abantu benshi bunamira ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muganza Kelly-Jaison yagaragarije abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Louvain-la-Neuve n’abandi bitabiriye icyo gikorwa akamaro ko kwibuka n’impamvu yo kwibukira muri iyo kaminuza.

Igikorwa cyo kwibuka kandi cyakomereje no ku mugoroba wo kwibuka, aho Perezida wa Ibuka Mémoire & Justice- Belgique, Twagira-Mutabazi Eugène, yashimiye urubyiruko gufata inshingano zo kubungabunga amateka.

Yanagarutse kandi ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, anashimira FPR Inkotanyi yayihagaritse.

Jabo José Maria Claudel yagaragaje ko ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko y’abakiri bato, yemeza ko nubwo Abanyarwanda bibuka bitavuze kuba imbohe z’amateka.

Ati “Kuri twe kwibuka ntabwo bivuze kuba imbohe z’ahashize. Bivuze kwemera ukuri nta guca ku ruhande. Nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho ku wa 7 Mata i Kigali, kwibuka ni uburyo bwo guhangana no gutsinda amacakubiri ashaka kudusenya, kandi ni ukuri tugomba abacu bishwe.”

Muri icyo gikorwa kandi habaye n’igicaniro cyayobowe na Miheto Tatien. Cyabaye umwanya w’ubuhamya n’ubutumwa bwo gukomezanya ku rubyiruko mu rwego rwo guharanira ko amateka atazibagirana.

Kimwe mu bintu byishimiwe ni uburyo igikorwa cyo kwibuka muri Ottignies-Louvain-la-Neuve cyayobowe n’urubyiruko rwiyemeje gukomeza kubungabunga amateka no kudaherarwa.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ibikorwa byo Kwibuka nk’ibi bizakomereza mu mijyi ya Mons, Antwerp, Charleroi, Tournai na Leuven.

Perezida wa Ibuka Mémoire & Justice- Belgique, Twagira Mutabazi Eugène, yagaragaje akamaro ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Cédric Du Monceau wari uhagarariye Meya w'Umujyi wa Ottignies-Louvain-la-Neuve
Kelly-Jaison Muganza yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu gusigasira amateka u Rwanda rwanyuzemo
Ngizwenayo Iris Kiara avuga ijambo ryafunguye iki gikorwa
Misa yayobowe na Padiri Pierre Claver Nkusi
Marie-Émilie Gaju yafashije abitabiriye icyo gikorwa mu ndirimbo
Muri icyo gikorwa kandi habaye n’igicaniro cyayobowe na Miheto Tatien
Karurenzi Donatille, watanze ubuhamya bw'uko yarokotse
Muri icyo gikorwa kandi habaye n’igicaniro cyayobowe na Miheto Tatien
Marie-Émilie Gaju yafashije abitabiriye icyo gikorwa mu ndirimbo

Kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto y’urugendo rwo kwibuka

[email protected]

Amafoto: Emmy Uwimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages