Igikorwa cyo kwizihiza uwo munsi cyatangijwe n’Umuganda wo gusukura ahubatse iki kibumbano, i Dakar. Witabiriwe n’abasaga 200.
Lamine Ba wari uhagarariye ubuyobozi bwa ‘Monument de la Rénaissance Africaine’, yagaragaje ko bishimira ubufatanye hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal na ‘Monument de la Rénaissance Africaine’ mu bikorwa bitandukanye, anashima isuku no kubungabunga ibidukikije biranga Abanyarwanda.
Dr Bellancille Musabyemariya uhagarariye Abanyarwanda baba muri Sénégal, yagaragaje ko kwizihiza Umunsi w’Intwari bifasha abawitabiriye kumva neza akamaro ko kubungabunga no guteza imbere indangagaciro z’ubutwari no guha agaciro umurage w’ubutwari.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yasobanuriye abitabiriye umunsi mukuru w’Intwari ibyaranze intwari kugeza n’aho zihara ubuzima bwazo, umurage mwiza wo gukunda igihugu zasize, ubumuntu no gushimangira indangagaciro y’ubumwe mu Banyarwanda.
Yashimangiye kandi ko ari ngombwa cyane kwizihiza intwari zabohoye u Rwanda; zaba izitakiriho cyangwa izikiriho zikomeje gukorera u Rwanda nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ambasaderi Karabaranga yakomeje avuga ko kwizihiza Umunsi w’Intwari bituma urubyiruko rumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo, agaragaza ko ubufatanye na ‘Monument de la Renaissance Africaine’ na Ambasade muri iki gikorwa bugaragaza, bukanashimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Sénégal.
Yaboneyeho gushimira urwo rwego na Minisiteri ya Sénégal ishinzwe umuco ubufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!