00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Utah: Abanyarwanda bizihije Umuganura, batanga ubusabe bwo kwakira Rwanda Day

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2026 saa 07:55
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizihije Umuganura mu birori byitabiriwe n’abantu barenga 300.

Ibi birori byabaye umwanya wo kwishimira ibyagezweho, kuzirikana indangagaciro z’umuco nyarwanda no kuvugurura umuhigo wo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Perezida w’umuryango nyarwanda muri Utah, Blaise Bizimana, yagaragaje bimwe mu bikorwa by’ingenzi uyu muryango umaze kugeraho, birimo gutanga umusanzu muri gahunda ya Dusangire Lunch no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 1000 bo mu Karere ka Nyagatare.

Bizimana yashimiye Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame, ndetse na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, ku cyerekezo n’ubufasha bikomeza guhabwa Abanyarwanda baba mu mahanga.

Abanyarwanda batuye muri Utah basaga 500, banagaragaje icyifuzo cyo kuzakira Rwanda Day, banashyikiriza ubuyobozi bwa Ambasade ibaruwa ibisaba.

Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Godfrey Gasasira, wari uhagarariye Ambasaderi Mathilde Mukantabana, yashimiye uyu muryango kuba warateguye ibirori by’Umuganura kandi ugatumira Ambasade ngo yifatanye na wo.

Gasasira yibukije abitabiriye ibirori ko Umuganura ari umunsi ngarukamwaka wo kwishimira umusaruro w’ibyagezweho, ariko ukaba n’umwanya wo gufata ingamba no guhiga imihigo mishya yo kubaka u Rwanda.

Yagize ati “Umunsi w’Umuganura ufite agaciro gakomeye mu mateka y’u Rwanda. Ni umunsi wo kwishimira umusaruro twabonye mu byo twakoze byose. Umuhango w’Umuganura ni intambwe yo kubaka u Rwanda twifuza.”

Gasasira yagaragaje, yifashishije imibare, uko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka, anashimangira uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’igihugu.

Mu 2025, amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda yageze kuri miliyoni 640 z’amadolari ya Amerika, yiyongeraho 27% ugereranyije n’umwaka wa 2024. Aya mafaranga agira uruhare mu gufasha imiryango, guteza imbere uburezi, ubuzima, ubucuruzi n’izindi nzego.

Yagaragaje kandi ko uruhare rwa Diaspora rutagarukira ku kohereza amafaranga gusa, ahubwo runarimo gukurura abashoramari na ba mukerarugendo, guteza imbere umuco nyarwanda no guhagararira u Rwanda neza mu mahanga.

Abitabiriye ibi birori basabwe kuzirikana ko buri Munyarwanda, yaba atuye mu Rwanda cyangwa mu mahanga, afite inshingano n’uruhare mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Ibirori byaranzwe n’imbyino nyarwanda ndetse n’umukino ugaragaza amateka n’akamaro k’Umuganura, byasusurukije ababyitabiriye.

Uyu muhango witabiriwe n’abarenga 300
Abana na bo bizihije Umuganura
Umuyobozi w'umuryango nyarwanda muri Utah, Blaise Bizimana, yavuze ko Abanyarwanda baba muri Amerika bakomeje kugira uruhare muri gahunda ya Dusangire Lunch mu bigo by'amashuri no kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza
Godfrey Gasasira, Umujyanama wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, yavuze ko diaspora ikurura abashoramari na ba mukerarugendo
Felix Masengesho yatoje abakinnye umukino ugaragaza amateka y’Umuganura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages