Mu ijoro ryo kuwa 6 Nzeli 2013 ni bwo Abanyarwanda badafite ibyangombwa byo kuba muri Tanzania (nubwo hari abavuga ko bari babifite bakabyakwa bigashwanyaguzwa) batangiye gushakishwa bukware n’Igipolisi n’Igisirikari by’icyo gihugu, abafashwe bakurizwa ibimodoka bya gisirikare bakazanwa ku mupaka wa Rusumo.
Hari abagiye batemwa bafite ibikomere, abandi bagakubitwa, abagore n’abagabo bagatandukanywa, abana bagatandukanywa n’ababyeyi, ibi byose bikiyongera ku guteshwa imitungo kuko hari benshi baza amara masa.
Tuyambaze Jean Claude yaratemaguwe nk’uko bigaragara ku ifoto, akaba avuga ko yanambuwe miliyoni 2 n’ibihumbi 800.000, by’amashilingi ya Tanzania.
Yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yagiye muri Tanzania avuye mu Karere ka Bugesera ahunze Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ageze muri Tanzania ahabwa akazi n’Umunyarwanda yasanzeyo ko kuragira inka. Avuga ko yashwiragijwe amaze kugurisha ibimasa 8 yari amaze guhembwa, agakubitwa imihoro ndetse n’amafaranga yagurishije ibyo bimasa akayamburwa.
Nubwo Leta ya Tanzania ivuga ko igamije kwirukana Abanyamahanga badafite ibyangombwa byo gutura ku butaka bwayo, bamwe mu Banyarwanda ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasanze ku mupaka wa Rusumo bamaze gupakururwa mu bimodoka bya Tanzania, bagihamirije ko bari bafite ibyangombwa, hanyuma bakabyakwa bigashwanyaguzwa.
Mwesige Samuel we avuga ko yavukiye muri Tanzania, se na sekuru nabo ngo niyo bavukiye. Igitangaje ni uko we bamwirukanye bo bakabareka. Ati "nari umugabo nubatse mfite Inka 200, ndetse na Miliyoni 5 kuri Konte ariko byose barabintesheje ndetse n’ibyangombwa byange binyemera kuba muri Tanzaniya babinyatse barabica.”
Rushesha Stephan nawe avuga ko yavukiye muri Tanzania ndetse akaba yari afite ibyangombwa byose bisabwa bimwemere kuhaba, ariko nawe akaba yirukanwe.
Uyu mugabo watandukanyijwe n’umugore ndetse akaba anavuga ko yateshejwe inka zigera kuri 400, yakomeje agira ati "Umunyarwanda arahigwa bukware, bamusanga mu rugo, mu nzira, mu isoko, ndetse no mu bitaro"
Umucuruzikazi Musanabera Kellen, umubyeyi w’abana babiri w’imyaka 34, ni umwe mu baje nta kintu bafite
"Abasirikare badusanze mu mago yacu baratubwira ngo duhaguke dutahe, batubuza gupakira ibyacu.”
Karagire Gonzaga ushinzwe kwakira Impunzi muri Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi (MIDIMAR) mu nkambi y’agateganyo Kiyanzi yakirirwamo izo mpunzi iherereye mu Karere ka Kirehe, yabwiye abanyamakuru ko benshi mu Banyarwanda bava muri Tanzania baza nta kintu bafite.
Karagire yakomeje avuga ko kuva gahunda yo guhiga bukware Abanyamahanga muri Tanzania yatangira kuwa 6 Nzeli 2013, u Rwanda rwakiriye umubare munini w’abatemeshejwe imihoro, abakubiswe ndetse n’abateshejwe ibyabo.
Ati "biteye ubwoba kuko mu bantu tumaze kwakira bagera ku 185 guhera kuwa 6 Nzeli 2013, abadafite ikintu na kimwe bagera 157.”
Gahunda yo kwirukana abanyamahanga badafite ibyangombwa byo kuba muri Tanzania yatangiye mu mpera za Kamena 2013, ku itegeko rya Perezida Jakaya Mrisho Kikwete w’icyo gihugu. Leta ya Tanzania ivuga ko kuva icyo gihe yasabye abanyamahanga gutaha ku bushake bwabo (nubwo n’abaje mbere bavuga ko baje ku gahato), ejo bundi kuwa 6 Kamena 2013 akaba ari bwo hatangiye gukoreshwa ingufu za gisirikari.
Abanyarwanda bose bamaze kuza bagera ku 7,035, bose baje baturuka mu duce twa Benako, Nyeshozi, Nyabugamba –Nagiharamura hamwe Ruzahunga.
Ifoto: Izuba Rirashe



















TANGA IGITEKEREZO