00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bize mu Buyapani bamuritse imishinga bakoze basabwa kutayipfusha ubusa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 3 March 2018 saa 08:39
Yasuwe :

Abanyarwanda 10 barangije kwiga icyiciro cya Masters mu Buyapani, bamuritse imishinga n’ubushakashatsi bakoreyeyo byitezweho guteza imbere u Rwanda, basabwa kutabiryamana ngo bibapfire ubusa.

Bari bamaze imyaka ibiri n’igice biga banakorera ubushakashatsi mu Buyapani ku mishinga irimo iy’ikoranabuhanga n’ibijyanye n’ubwubatsi, yatewe inkunga n’Ikigo cy’ubutwererane mpuzamamahanga cy’u Buyapani, JICA.

Ubwo bamurikaga iyo mishinga kuri uyu wa 2 Werurwe 2018, Uwiduhaye Jean d’Amour, wakoze ubushakashatsi ku buryo bwakwifashishwa amashyuza akabyazwa amashanyarazi, yavuze ko ari ingirakamaro ku gihugu.

Yavuze ko yakoze ubushakashatsi bugamije kumenya impamvu nyamukuru ituma amashyuza agaragara mu bice bimwe by’u Rwanda nko mu Kinigi n’ahandi, ikiyashyushya, aho aturuka n’uko ashobora gutanga ingufu z’amashanyarazi.

Yavuze ko amazi y’imvura yinjira mu butaka agahura n’ubushyuhe bwo mu nda y’isi, umwuka wayo ukaba ari wo ushobora kubyazwa izo mbaraga zatanga amashanyarazi.

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda ni Siyansi itarakunze kuba izwi cyane no muri Kaminuza ntiyari ihari cyakoza hari amasomo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigamo ubwo buryo nakoresheje. Ku gihugu, bifasha kuba twakongera ingano z’ibyo tumaze kubona kugira ngo nyuma tuzarebe niba bishoboka ko ya mashyuza ashobora kubyara amashanyarazi.”

Uwiduhaye yavuze ko nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko bidashora gutanga umusaruro vuba, hari icyizere kuko nk’umushinga wakozwe mu Buyapani ujya gusa n’uwo watwaye igihe cy’imyaka isaga 40.

Uwiduhaye yanagarutse ku mpamvu ikomeye ituma bamwe mu banyeshuri bize mu Buyapani, imishinga yabo idatanga umusaruro uba witezwe harimo kubura ibikoresho byifashishwa mu gushyira mu bikorwa imishinga n’ibindi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Buyapani, Rwama Anicet, yavuze ko ubusanzwe abavuye kwiga mu Buyapani bahabwa igihe cyo kumurika imishinga bakoze, abasaba kutazayisinzirana ngo ibapfire ubusa.

Yagize ati “Iyo bakigera aha batwereka imishinga yabo kugira ngo tubashe gutoranyamo bimwe tubona ko bikwiriye Abanyarwanda, tubashe kureba uko twabikorera ubuvugizi bibagereho; intego ni uko ibyo twavanye mu Buyapani bidatakara cyangwa ababizanye bakabyibagirwa ugasanga bibaye impfabusa.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko u Buyapani bufite intego yo gukomeza gusigasira ikintu cyose cyatuma Afurika ikomeza kurangwamo amahoro mu buryo bwose.

Yongeye ati “Igihugu cyacu cyahuye n’ibizazane byinshi ariko cyarongeye kirisuganya, ni yo mpamvu dushaka kwereka ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere uko byetera imbere byihuse. Ku Rwanda, twishimira cyane ko ruri kwihuta mu iterambere kandi mu buryo bukwiye. Ndatekereza ko twiteguye gukomeza gufatanya mu kuruteza imbere na Afurika.”

Kuva mu 2004 kugeza ubu Abanyarwanda bize mu Buyapani amasomo arimo ay’ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga, kwihangira umurimo n’ibindi babarirwa muri 600, abari muri iryo huriro basaga 200 ariko abagira uruhare mu bikorwa byaryo bya buri munsi basaga 80.

Umwe mu barangije amasomo mu Buyapani amurikira bagenzi be umushinga yakoze
Bamwe mu bagize ihuiro ry'Abanyarwanda bize mu Buyapani

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages