Mu kiganiro ‘The Context’ n’umunyamakuru James Munyaneza, Dr. Mvuka yasobanuye ko FDLR ifite abantu benshi cyane ishobora gukuramo abarwanyi bashya, kandi ko ubwayo ari “ingengabitekerezo ya Jenoside” yaremwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’Interahamwe, bose bahungiye muri Zaïre mu myaka irenga 30 ishize.
Yagize ati "Mu buryo bwagutse, FDLR ni ingengabitekerezo kandi basangiye ari benshi. Iyo ngengabitekerezo nta kindi igamije uretse gushyiraho ubuyobozi bw’Abahutu mu karere no gutsemba Abatutsi. Ubu muri Congo hari imitwe irenga 200 ifatanya na FDLR muri uwo mugambi. Kandi yose ikaba ishyigikiwe na Leta ya Congo."
Dr. Mvuka yagaragaje ko kuba Leta ya RDC iha intwaro FDLR n’indi mitwe bikorana kandi idashobora kuyigenzura, ibyo bishobora kubyara ikibazo gikomeye mu karere, yagereranyije n’igisasu gishobora kuzaturika, kigateza akaga gakomeye.
Ati "Ikindi cy’akarusho bafite bakaba ari abantu batagira icyo bikanga na gito cyangwa birega. Icyo bahuje ni ya ngengabitekerezo ya Jenoside twakagombye kuba turwanya twese. Ngicyo icyo bahuriyeho bose; ingengabitekerezo ya Jenoside, aho umwanzi aba bitewe n’aho avuka n’uko asa ndetse n’ururimi avuga."
Uyu mushakashatsi yavuze ko mu burasirazuba bwa RDC hari Abanyarwanda ibihumbi 500 bahungiyeyo mu myaka irenga 30 ishize, bose banze gutaha, asobanura ko abo ari bo FDLR ikuramo abarwanyi bashya, yiteze ko bazayifasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda no gusubiramo Jenoside.
Yagize ati "Ibaze ko imyaka ibaye 30, ubu mu burasirazuba bwa Congo hari Abanyarwanda bakabakaba ibihumbi 500, ni ukuvuga igice cya miliyoni banze kugaruka mu Rwanda, ubu babana n’Abakongomani nk’aho na bo babaye Abakongomani. Aha ni ho FDLR ikura ingabo nshya ziyirwanira."
Dr. Mvuka yasobanuye ko FDLR ifite izindi mbaraga z’Abanye-Congo baba mu mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai na Nyatura, ari yo yibumbiye mu ihuriro Wazalendo ryinjijwe mu mutwe w’Inkeragutabara mu ngabo za Leta ya RDC, kandi ko bose bashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati "Ufashe FDLR nk’abantu bakorana n’abasirikare ba Leta, bagakorana n’imitwe yitwara gisirikare, iyo mitwe ikaba iva muri abo baturage ba kavukire kandi na bo bashyigikiye iriya ngengabitekerezo, numva uyu mubare wakwikuba gatatu cyangwa kane."
Tariki ya 27 Kamena 2025 Leta ya RDC yemereye u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko izasenya FDLR, ibishimangira mu Ukuboza uwo mwaka ubwo impande zombi zongeraga gusinya amasezerano y’amahoro yongerewemo ingingo y’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu.
Dr. Mvuka, ashingiye ku bufatanye bumaze igihe hagati ya FDLR, Leta ya RDC n’imitwe yibumbiye muri Wazalendo, yagaragaje ko gusenya uyu mutwe w’iterabwoba bidashoboka mu gihe Wazalendo igifite intwaro, kuko iri huriro ari imbaraga ziwukomeza.
Ati "Nagira ngo nkubwire ko iki gitekerezo cyo kwambura FDLR intwaro ari ikintu kidashoboka utabanje kwambura intwaro Aba-Wazalendo, kuko ari bamwe, mu gihe ingengabitekerezo irangajwe imbere na Leta ari yo ngengabitekerezo ya Jenoside.”
Dr. Mvuka yagaragaje ko mu ntwaro FDLR n’indi mitwe igera kuri 200 ikoresha, 80% zituruka muri Leta ya RDC kandi ko ubwo bufasha bukomeza mu gihe ingengabitekerezo ikomeza gukwirakwizwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!