Nyamulinda yayoboye Umujyi wa Kigali muri Gashyantare 2017 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA) kuva mu 2007.

ANIP Nyamulinda yahawe kuyobora, yashyizweho n’itegeko ryo muri Kamena 2017, ihabwa inshingano zo kwegeranya imyirondoro n’amakuru y’irangamimerere by’abaturage bose ba Bénin, haba mu nyandiko zifatika no mu ikoranabuhanga, kandi amakuru yabo akaba arinzwe neza.

Nk’umuntu wabikozemo imyaka myinshi, yitezweho umusanzu ukomeye m guhuza amakuru y’irangamimerere muri Bénin, urwego rukirimo ibyuho byinshi.

Uretse Nyamulinda, Richard Dada ni undi Munyarwanda washyizwe mu myanya yo hejuru, mu buyobozi bw’ikigo cyo muri Bénin Gishinzwe ubwikorezi bwo ku butaka (ANATT: Agence Nationale des transports terrestres), mu byemezo byafashwe muri Mutarama uyu mwaka.

Richard Dada yahoze ari umukozi mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, mu ishami rishinzwe iperereza no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga imisoro.

Nk’umuyobozi w’ishami, Dada yakoresheje ubunararibonye bwe mu bijyanye n’imisoro n’imicungire ya gasutamo mu gufasha RRA kurwanya inyerezwa ry’imisoro na magendu.

Nyamulinda Pascal agiye kuyobora Ikigo Gishinzwe Irangamuntu muri Bénin, ANIP
Nyamulinda Pascal agiye kuyobora Ikigo Gishinzwe Irangamuntu muri Bénin, ANIP
Richard Dada washyizwe mu buyobozi bw’ikigo cyo muri Bénin Gishinzwe ubwikorezi bwo ku butaka (ANATT)
Richard Dada washyizwe mu buyobozi bw’ikigo cyo muri Bénin Gishinzwe ubwikorezi bwo ku butaka (ANATT)

U Rwanda na Bénin bisanganywe umubano uhagaze neza

Akimara gutorwa mu 2016, Perezida wa Bénin, Patrice Talon yagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Kanama uwo mwaka, rwari rugamije gushimangira umubano na mugenzi we w’u Rwanda.

Nyuma gato y’uru ruzinduko, Bénin yavanyeho ikiguzi cy’uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu (viza) ku Banyafurika bashaka kuhasura no kuhamara igihe.

Perezida Talon yavuze ko yanyuzwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho Viza ku Banyafurika bashaka kuruzamo, na we yiyemeza kugera ikirenge mu cyarwo.

Yagize ati "U Rwanda ni igihugu cyorohereje Abanyafurika kukijyamo batagombye kwaka Viza, ni ibintu bishimishije cyane, siniyumvisha ukuntu ari byiza kubona Abanyafurika bagenda mu gihugu nk’abajya iwabo. Uru rugero rwiza rutumye mfata icyemezo ko Bénin itazongera kwaka viza abandi Banyafurika."

Muri Nyakanga 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin, Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi, na we yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali, abonana na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura.

Uruzinduko rwe rwakurikiraga urundi we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bénin, Aurelien Agbenonci, wari uherutse i Kigali mu mezi ane yari ashize.

Brig Gen F. Gbaguidi yabwiye itangazamakuru ko yaje mu Rwanda atumwe na Perezida we, Patrice Talon, mu kuganira na mugenzi we w’u Rwanda ku ngingo zijyanye n’umutekano.

Jeune Afrique yatangaje ko kuba Bénin imaze imyaka myinshi ifite ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’ibikorwa by’iterabwoba ku mupaka wayo na Burkina Faso na Niger, bishobora gutuma ifatanya n’u Rwanda mu gushaka umuti w’iki kibazo.

Ivuga ko mu Ukwakira 2022, Guverinoma ya Bénin yatangaje ko ishaka kugirana amasezerano mu bya gisirikare na guverinoma y’u Rwanda, yo gukemura ibibazo by’iterabwoba.

Ni nyuma y’aho Gen. Fructueux Candide Gbaguidi, Umugaba w’ingabo za Bénin, yagiriye uruzinduko i Kigali rugamije "kwihera ijisho bimwe mu bigaragaza ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda."

Kuva mu 2021, ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa zifashamo iz’iki gihugu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba ya al-shabab, mu ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Paul Kagame, ku wa 30 Mata 2022 ubwo yari mu Nama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko hari ibihugu bibiri u Rwanda ruteganya koherezamo ingabo mu bikorwa byo gushaka no gusigasira amahoro; hashobora kuba harimo Bénin nubwo atigeze abyerura.

Bénin ishobora gufatanya n’u Rwanda mu gutangiza sosiyete y’indege

Amakuru avuga ko Patrice Talon afite gahunda yo kwigarurira ikirere cyo muri Afurika y’Iburengerazuba agahatana na Air Senegal na Air Ivoire, sosiyete z’indege ziri ku isonga muri karere.

Yiteguye gutangiza sosiyete y’indege ya Bénin aho RwandAir izaba ari umufatanyabikorwa w’imena. Iyo sosiyete izaba yitwa Bénin Airlines, aho bivugwa ko u Rwanda rushobora kuyigiramo imigabane igera kuri 49%.

Cotonou ni igicumbi cya kabiri cya RwandAir nyuma ya Kigali uhereye igihe yatangiriye urugendo rwayo rwa mbere muri Kanama 2017, igahabwa uburenganzira na Bénin bwo gukorera izindi ngendo mu bindi byerekezo bitabaye ngombwa ko ibanza kugaruka i Kigali.

Bénin ishaka ko ubukerarugendo bwayo buba isoko ry’ibanze ry’iterambere ryayo, ku buryo isanga gushyiraho iyo sosiyete y’indege bizafasha mu kwagura inzira z’ikirere cyayo.

Bénin Ailines izafasha RwandAir kurushaho gukora neza no gukorera mu buryo buhoraho muri Afurika y’Uburengerazuba.

Ibindi Bénin ihuriyeho n’u Rwanda

Nk’uko bimeze ku Rwanda, Bénin ifite icyanya cyihariye cy’inganda cya Glo-Djigbé giherereye mu birometero 45 uvuye mu majyepfo ya Cotonou.

Cyashinzwe mu 2017 na Patrice Talon, gifite inganda zitunganya umusaruro wa coton, Bénin ikaba ari cyo gihugu cya mbere mu kugira umusaruro mwinshi wa Coton ku mugabane wa Afurika.

Ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi Perezida wa Bénin yiyemeje gukora; icyo cyanya kiri ku buso bwa kilometero kare 16 aho cyitezweho kuba moteri y’iterambere ry’ubukungu bw’iki gihugu.

Bénin n’u Rwanda kandi byaba biri mu nzira igana ku bufatanye bwo gushinga sosiyete izatunganya amabuye ya "granit' na 'marbre' aboneka ku bwinshi muri Bénin, bikazaganirwaho n'abakuru b'ibihugu byombi mu ruzinduko Perezida Kagame ashobora kugirira muri Bénin muri Mata uyu mwaka.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin, Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi (ibumoso imbere) yari mu Rwanda ubwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Bénin, Aurelien Agbenonci, yashyikirizaga Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Patrice Talon
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin, Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi (ibumoso imbere) yari mu Rwanda ubwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Bénin, Aurelien Agbenonci, yashyikirizaga Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Patrice Talon